Umukobwa witwa Zozibini Tunzi wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo wegukanye ikamba rya Miss Universe 2019, ari mu bagore barenga ibihumbi bitandatu (6,000) bateraniye i Kigali mu Nama izwi nka Women Deliver 2023 (WD2023).
Uyu
mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023 yatanze
ikiganiro cyabaye hagati ya saa Tanu na Saa sita (11:00am - 12:30) gishamikiye
kuri iyi Nama cyabereye muri Kigali Convention Center.
Ni
ikiganiro yavuze ko cyanatambutse mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku rubuga
rwa Instagram rw’umuryango yashinze ‘Zozibini Tunzi Foundation’.
Yatanze
ikiganiro cyibanze ku gushyigikira ibikorwa by’abagore bakora ubuvugizi bujyanye
n’uko umugabo n’umugore bakwiye kureshya (aba-feminists), mu rwego rwo gutiza
imbaraga bagenzi babo mu mibereho ya buri munsi, yaba muri politiki, ubukungu
n'izindi ngeri z'ubuzima.
Abateraniye
muri iyi nama, bavuga ko uko bakomeje guharanira uburenganzira bw'abagore, muri
iki gihe hakenewe ibikorwa byagutse by'abagore. Bavuga ko ikigega gishinzwe
gushyigikira abagore (ODA), kitabasha gutera inkunga ibikorwa by'abagore ku
kigero cya 99%.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, uyu mukobwa yasuye Umuryango Smile Train
Africa ukorana n’ibitaro ‘Inkuru Nziza Hospital’. Yavuze ko yishimira uburyo
uyu muryango umaze kugira uruhare mu guhindura ubuzima bwa benshi, ni imbaraga
bashyira mu gutanga ibisubizo bikenewe mu buzima bwa buri munsi.
Zozibini
Tunzi ari mu bakobwa bakomoka ku mugabane wa Afurika banditse amateka akomeye
yo kwegukana ikamba riri muri ane ya mbere y’ubwiza akomeye ku isi, Miss
Universe.
Zozibini
ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 2.8 kuri Instagram, asanzwe afite ikamba
rya Nyampinga w'Afurika y’Epfo yegukanye mu 2019.
Yabonye izuba kuwa 18 Nzeri 1993. Ni
umunyamidelikazi, akaba umunya- Afurika y'Epfo wa
gatatu wegukanye ikamba rya Miss Universe, ni umwirabura wa gatatu
wambitswe iri kamba.
Tunzi yavukiye mu gace ka Tsolo mu Burasirazuba bwa Cape kuri Philiswa Nodapu na Lungisa.
Yakuriye mu cyaro cya Sidwadweni. Uyu mukobwa uvukana n’abakobwa batatu, yaje kwerekeza muri Cape Town agiye kwiga Kaminuza aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu 2018.
Mu 2017
yakoraga nk’umunyamideli mu Mujyi wa Bufallo mu gace ku Burasirazuba bwa Cape.
Mbere
gato yo kwegukana ikamba rya Miss South Africa, Tunzi yari yamaze kubona
impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiriri cya Kaminuza mu ishami ry'Imbonezamubano ushingiye ku Ikoranabuhanga aza kubona imenyerezamwuga mu kigo mu
kwamamaza cy’Abanyamerika ishami rya Cape Town cya Ogilvy.
Tunzi
yatangiye kugaragara mu marushanwa y’ubwiza mu mwaka wa 2017 aza kugarukira mu
bakobwa 26. Yaje gusa nk'utuje yongera gusubukura mu mwaka wa 2019 ahita
anegukana ikamba.
Nyuma
yo kwegukana ikamba yahawe Miliyoni 65 Frw zikubiyemo imodoka yo kugenderamo,
inyubako yo kubamo muri Johannesburg mu gihe afite ikamba.
Iri kamba kandi ryatumye yitabira amarushanwa ya Miss Universe 2019 aranaryegukana,
agaragirwa na Madison Anderson ukomoka muri Puerto Rico na Sofia Aragon wo muri
Mexico.
Miss
Zozibini ari mu bagore bagera ku 6,000 bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Women
Deliver
Zozibini yatanze ikiganiro gishamikiye ku gushyigikira abagore bakora ibikorwa by'ubugiraneza bigamije gufasha abandi
Tunzi
w'imyaka 27 yaherukaga i Kigali mu 2022 ubwo yari yitabiriye iserukiramuco
Africa IN Colors
Zozibini yasuye 'Inkuru Nziza Hospital' ashima umusanzu wabyo mu guhindura ubuzima bwa benshi
Ubwo ku wa 9 Ukuboza 2019, Zozibini yambikwaga ikamba rya Miss Universe 2019
TANGA IGITECYEREZO