Joseph Ntabanganyimana uri mu bantu Perezida Kagame yahanye imbabazi mu rubanza rwitiriwe Paul Rusesabagina na Sankara yatorotse.
Amakuru avuga ko uyu
Ntabanganyimana yatorotse aho yari ari kugororerwa mu kigo cya Mutobo
mu Karere ka Musanze.
Uyu mugabo ni umwe mu bantu 20 bakatiwe n’urukiko kubera
ibyaha rwabahamije ariko, mu bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Kagame aza
kubabarira.
Joseph Ntabanganyimana yari yarafatiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu myaka ishize.
Hari amakuru avuga ko ubwo
yagezwaga i Mutobo ngo agororwe kimwe n’abandi, we yavugaga ko atari
Umunyarwanda ahubwo ko ari umuturage wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Icyakora imyirondoro ye
yagaragazaga ko ari umuturage w’i Karongi.
Mu kuburana kwe,
Ntabanganyimana Joseph yiyitaga ko yitwa Combe Kalume Matata, izina
ry’abaturanyi bo muri DRC.
Icyakora urukiko rwamuhamijwe
uruhare mu gushaka ubwato n’icyambu mu gace ka Kalehe cyagombaga kwifashishwa
mu kwambutsa abarwanyi ba MRCD/FLN bagana mu Rwanda.
We yarabihakanaga akavuga ko
yari umushoferi w’amakamyo wakoreraga mu Mujyi wa Bukavu.
Yigeze ariko kuvuga ko hari
abo yigeze gufasha kugura ubwato binyuze mu gusinya ku masezerano y’ubugure,
ariko ngo ntiyari azi icyo bugiye gukoreshwa.
Mbere y’uko
ahabwa imbabazi z’Umukuru w’igihugu, yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu.
Iri toroka rije nyumay’uko Paul Rusesabagina nawe avuze ko yarekuwe kubera igitutu, bihabanye n’ibyo
yanditse mu ibaruwa asaba imbabazi.
Nyuma y’amezi atagera kuri atatu arekuwe, Rusesabagina
yanyuranyije n’ibaruwa yanditse asaba imbabazi, mu ijambo yagejeje ku
bitabiriye inama izwi nka Oslo Freedom Forum,yahawe ijambo mu majwi yafashwe
mbere yayo , bigizwemo uruhare n’umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba.
Yumvikanishije ko
gufungurwa kwe kwaturutse ku bagize Umuryango Human Rights Foundation utegura
iyo nama, aho kuba imbabazi yasabye nk’uko yabyanditse ajya gufungurwa.
TANGA IGITECYEREZO