RFL
Kigali

Abo umwami yahaye amata! Uwo Perezida Kagame yahaye imbabazi hamwe na Rusesabagina yatorokeye i Mutobo

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:20/07/2023 10:54
0


Joseph Ntabanganyimana uri mu bantu Perezida Kagame yahanye imbabazi mu rubanza rwitiriwe Paul Rusesabagina na Sankara yatorotse.



Amakuru avuga ko uyu  Ntabanganyimana  yatorotse  aho yari ari kugororerwa mu kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze.

Uyu mugabo  ni  umwe mu bantu 20 bakatiwe n’urukiko kubera ibyaha rwabahamije ariko, mu bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Kagame aza kubabarira.


Joseph Ntabanganyimana yari yarafatiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu myaka ishize.


Hari amakuru avuga ko ubwo yagezwaga i Mutobo ngo agororwe kimwe n’abandi, we yavugaga ko atari Umunyarwanda ahubwo ko ari umuturage wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.


Icyakora imyirondoro ye yagaragazaga ko ari umuturage w’i Karongi.


Mu kuburana kwe, Ntabanganyimana Joseph yiyitaga ko yitwa Combe Kalume Matata, izina ry’abaturanyi bo muri DRC.

Icyakora urukiko rwamuhamijwe uruhare mu gushaka ubwato n’icyambu mu gace ka Kalehe cyagombaga kwifashishwa mu kwambutsa abarwanyi ba MRCD/FLN bagana mu Rwanda.

We yarabihakanaga akavuga ko yari umushoferi w’amakamyo wakoreraga mu Mujyi wa Bukavu.


Yigeze ariko kuvuga ko hari abo yigeze gufasha kugura ubwato binyuze mu gusinya ku masezerano y’ubugure, ariko ngo ntiyari azi icyo bugiye gukoreshwa.


Mbere y’uko ahabwa imbabazi z’Umukuru w’igihugu, yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu.

Iri toroka rije nyumay’uko Paul Rusesabagina nawe  avuze  ko yarekuwe kubera igitutu, bihabanye n’ibyo yanditse mu ibaruwa asaba imbabazi.

Nyuma y’amezi atagera kuri atatu arekuwe, Rusesabagina yanyuranyije n’ibaruwa yanditse asaba imbabazi, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama izwi nka Oslo Freedom Forum,yahawe ijambo mu majwi yafashwe mbere yayo , bigizwemo uruhare n’umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba.

Yumvikanishije ko gufungurwa kwe kwaturutse ku bagize Umuryango Human Rights Foundation utegura iyo nama, aho kuba imbabazi yasabye nk’uko yabyanditse ajya gufungurwa.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND