Umuhanzi Nel Ngabo ategerejwe mu bazasusurutsa abazitabira igitaramo cy’urwenya cya Seka Live giteganyijwe kuba ku wa 30 Nyakanga 2023.
Iki
gitaramo kiba mu mpera za buri kwezi kigafasha Abanyarwanda n’abandi gusoza
neza ukwezi, cyamaze kongerwamo ibice bifasha benshi kunogerwa.
Mu
gitaramo hagati, batanga umwanya wo kuruhuka, abantu bakajya hanze gusabana,
kugura ibyo kurya no kunywa n’ibindi bifasha abitabira kunogerwa.
Nkusi
Arthur utegura ibi bitaramo abinyujije muri Arthur Nation yabwiye InyaRwanda ko
ibi biri mu rwego rwo gufasha abitabira ibi bitaramo kunogerwa.
Yavuze
ko biri mu mpamvu zatumye batekereza kwifashisha Nel Ngabo wo muri Kina Music kuzataramira
abantu muri iki gitaramo.
Ati
“Twatangiye kugerageza ibintu bishya. Biri mu byatumye twongeramo igice cyo
gutanga akanya gato abantu bakaruhuka mu rwego rwo kwishimira iki gitaramo.
Rero kuri iyi nshuro twahisemo kongeramo Nel Ngabo kugirango azaririmbe mu
gitaramo hagati.”
Nkusi
Arthur avuga ko atahita atangaza ko buri gitaramo cya Seka Live bazajya bifashisha
umuhanzi, ariko buri gihe bazajya bakora ibintu bishya muri iki gitaramo.
Ni
ubwa mbere Nel Ngabo agiye kuririmba muri Seka Live. Ariko kandi ibi bitaramo
byaririmbyemo abahanzi barimo Sintex uherutse gusohora indirimbo ‘Ye Ye Ye’.
Iki
gitaramo cy'urwenya cyatumiwemo Patrick Salvador na Dr Okello wo muri Uganda, Michael
Sengazi na Patrick Rusine bo mu Rwanda n'abandi.
Nel
Ngabo agiye kuririmba muri iki gitaramo cy’urwenya nyuma y’uko muri Gicurasi
2023 ashyize hanze album ya gatatu iriho indirimbo nka ‘Reka
nguteteshe’, ‘Arampagije’, ‘Woman’, ‘Ive’ yakoranye na Ruti Joel, ‘Ba basore’
yakoranye na P Fla, ‘Ukiri uwanjye’, ‘Blessed’ yakoranye na Sintex, ‘My Heart’,
‘Wine&Chill’, ‘Sina’, ‘Finall’, ‘Narahindutse’ ndetse na ‘Reka hashye’.
Patrick
Salvador w'imyaka 38 y'amavuko wakuriye mu Mujyi wa Kampala, agiye gutamira i
Kigali nyuma yo gusoza ibitaramo yakoreraga mu Bwongereza.
Yatanze
ibyishimo mu gitaramo gikomeye yahakoreye ku wa 11 Kamena 2023, aherekejwe
n'abanyarwenya bagenzi be Alfred Kainga, Thenjiwe, Eric Omondi wo muri Kenya,
Daliso Chaponda usanzwe ubarizwa mu Bwongereza n'abandi.
Ubwo
yategura ibi bitaramo muri kiriya gihugu, yavuze ko kuri we ari inzozi zibaye
impamo kuko yamaze igihe atekereza kuzakorera igitaramo mu Bwongereza.
Yavuze
ko imyaka irindwi yari ishize akorera ibitaramo by'urwenya yise “Africa Laughs”
muri Uganda, ariko ko igihe kimwe yifuzaga kuzabikorera hanze y’iki gihugu,
abonye amahirwe ahitamo kubanziriza mu Bwongereza.
Patrick
yataramiye mu Mujyi wa London ku wa 11 Kamena 2023 n'aho ku wa 12 Kamena 2023
ataramira mu Mujyi wa Manchester.
Yifashishije
konti ye ya Instagram, yavuze ko iki gitaramo kizaba kimwe mu bihangwa amaso na
benshi muri Afurika.
Atumiwe
muri Seka Live nyuma y'uko asoje biriya bitaramo. Uyu mugabo atangajwe nyuma
y'umunya-Uganda, Dr. Hilary Okelo nawe utegerejwe muri Seka.
Patrick
yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali
Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi be yihuta biturutse ku kuba
yarahageze atinze bitewe n'indege yamutindije.
Uyu
mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa 31 Nyakanga 2022. Ku wa 31
Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka Fest.
Ni
umunya-Uganda kavukire wakuriye ahitwa Ombokolo mu bilometero bike uvuye mu
Mujyi wa Kampala. Aka gace yavukiyemo akunze kukagarukaho cyane, mu biganiro
by’urwenya akorera ahantu hatandukanye.
Yavutse
ku wa 14 Gashyantare 1985. Kandi asanzwe ari umukinnyi wa filime,
umushyushyarugambaga mu birori n’ibitaramo, akaba na enjeniyeri(Eng).
Muri
2009 yegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa ‘Multichoice Africa’ ryari rigamije
guteza imbere abanyarwenya.
Mu
2016 yagarukiye mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa ‘World's Funniest Person
competition’, mu 2017 na 2018 ashyirwa mu bahataniye ibihembo ‘Savannah Comic
Choice Awards’.
Avuka
mu muryango w’abahungu batanu n’abakobwa batatu. Ku babyeyi bari abacuruzi,
Lawrence Dawa wo mu Ntara ya Koboko na Joyce Dawa wo muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo, RDC.
Uyu
mugabo afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri
Makerere mu Ishami ry’itumanaho. Yigeze kuvuga ko yatangiye gutera urwenya ubwo
yari mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo ayoboka inganzo.
Yakoze
imirimo inyuranye. Muri Nzeri 2011 yasezeye akazi yakoraga muri MTN Uganda, mu
2011 atangira gukora kuri Radio Capital FM mu kiganiro ‘Dream Breakfast- Ibi
byose byagiye bituma yigwizaho igikundiro mu bihe binyuranye.
Nkusi
Arthur yatangaje ko batangiye gukora amavugurura mu bitaramo by'urwenya bya
Seka Live
Nel
Ngabo uherutse gusohora album ya gatatu yise 'Life, Love&Light' ategerejwe
muri Seka Live
Ni
ubwa mbere Nel Ngabo agiye kuririmba mu bitaramo by’urwenya bya Seka Live
Abanyarwenya
barangajwe imbere na Patrick Salvador batumiwe muri Seka Live izaba ku wa 30
Nyakanga 2023
TANGA IGITECYEREZO