Kigali

Inyamaswa 5 zipfa nyuma yo kubyara

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/07/2023 15:30
0


Ku Isi hari inyamanswa nyinshi zipfa iyo zimaze kubyara hagasigara inyamaswa yavuze kugeza igihe nayo izabyarira igahita yitaba Imana.



Akenshi bizwi ko iyo inyamaswa imaze kubyara iba isigaje kurera abo yabyaye, ikabarwanirira kugeza  bakuze nk'uko  bigenda ku bantu iyo hatabaye ibyago bigenda.

Ku Isi, hari ubwoko bwinshi bw'inyamanswa zitajya zirera abana bazo atari ku bwo umutima mubi ahubwo zitagira amahirwe yo kubona abana zabyaye.

Dore inyamaswa 5 zitaba Imana nyuma yo kubyara.

1.Praying Mantis

Ino nyamaswa kubera ifite amaguru maremare y'imbere, imeze nk'aho iba ipfukamye niyo mpamvu bayita "Praying Mantis".

Iyi nyamaswa iyo imaze gutera amagi, irayararira hanyuma y'igihe gito igahita ipfa itari yabona abana bava muri ya magi.

Izi nyamanswa ziba zifite ijosi rito n'umutwe munini cyane ufiteho amaso manini cyane bituma ibasha kureba kure cyane.


     2. Amafi yitwa Salmon

Ni ubwoko bw'amafi bukunze kuba mu nyanja ya North Atlantica na North Pacific bukunze gupfa nyuma yo kubyara kuko aya mafi atangira kugira impinduka muri yo zijyanye n'imitekerereze.



       3. Ubwoko bw'Igitagangurirwa bwitwa Social Spiders

Ubu ni ubwoko bw'igitagangurirwa. Iki gitagangurirwa akazi kacyo ka buri munsi ni ukubaka aho kizabyarira, nyuma yo gutera amagi gihita gipfa haciyeho igihe gito.



     4. Octopus
Ni inyamaswa yorohereye cyane iba mu nyanja ikaba ibaho hagati y'imyaka 3 ndetse n'imyaka 5. Iyi nyamanswa iyo imaze gutera amagi no guturaga, ihita ipfa nyuma y'igihe gito.


         

5. Scropion

Ubusanzwe, inyamaswa ya Scropion ibyara inshuro imwe akaba ari inyamanswa itinyitse cyane kuko iyo ikurumye hakenerwa ubuvuzi bwihagazeho kugira ngo ukire.

Iyo Scropion imaze kubyara, ingore ntabwo yongere kugira ubushake bwo kurya cyane nk'uko bisanzwe bikarangira yitabye Imana.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND