Icyamamare mu myidagaduro y’Akarere, Hamisa Mobetto ari mu byishimo by'igisagiranye byo kunguka umukunzi mushya no kugura imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover Vogue.
Umuhanzikazi, umushabitsi n’umunyamideli, Hamisa Mobetto yifashishije imbuga nkoranyambaga zirim Snapchat, yeretse abafana be umukunzi we. Yahise anagaragaza ko yamaze kwibikaho imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover.
Hamisa Mobeto yashimangiye ko umukunzi afite ari we yari ategereje mu mashusho n’amafoto atandukanye yagiye ashyira hanze. Ati: ”Kuri uyu mugabo turi kumwe hano ndagukunda bisumbye amagambo. Kandi nizera ko ubyumva niyo ntari hafi ngo mbikubwire.”
Ibi abitangaje kandi nyuma y’iminsi micye mu kiganiro kimwe aheruka kugira atangaje ko yizere ko yamaze kubona urukundo rw’ubuzima bwe.
Ati ”Bwa mbere nabonye umuntu dushobora kuvuga rumwe kandi ibyo dukora byose biba byoroshye binajyana, biboneye, ndifuza gushyingiranwa na we nkajya mutekera neza.”
Kubasha kugura imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Vogue ni ikimenyetso cy'ibyo uyu mugore ukiri muto mu myaka amaze kugeraho.
Yatangaje ko atifuzaga ko abantu bamenya ko afite iyi modoka ya miliyoni 100Frw, ariko yibutse ibyuya yabize kugira ngo abashe kuyigura, birangira yiyemeje kubitangaza.
Ni imodoka ya kabiri yo mu bwoko bwa Range Rover agize mu zo atunze kuko mu mwaka wa 2022 yari yatangaje ko yahawe n’umugabo we Range Rover Spot.
Mu minsi yashize, amakuru yagiye akwirakwira hirya no hino yavugaga ko Hamisa Mobeto ari mu rukundo na Rick Ross wo muri USA ndetse nabo bakabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Hamisa Mobeto yerekanye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Vogue y'arenga miliyoni 100Frw yibitsehoHamisa Mobeto yavuze ko ari mu bihe yise ibyo yasengeye byose
Nubwo aterekanye mu maso h'umukunzi we mushya yavuze ko bahuza byose ndetse yaherukaga gutangaza ko yifuza ko bashyingiranwa
TANGA IGITECYEREZO