B&B Sports Agency ibarizwa muri B&B Kigali LTD yateguye irushanwa rya B&B International Football Drafting League, rigamije gushakira imirimo abakinnyi b'umupira w'amaguru bakomoka mu bice bitandukanye by'Isi, aho abari bwitabire iyi mikino baza gutaramirwa n’abahanzi barimo Bushari.
Nyuma
y'iminsi itari mike y'imyiteguro, amakipe agera kuri ane, aramanuka mu kibuga
kuri uyu wa Kane, hakinwa umunsi wa mbere. Ni irushanwa rizamara iminsi 3 aho
umunsi wa nyuma uzakinwa kuri wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023, ku munsi hakazajya hakinwa
imikino ibiri yose ikazeba kuri Kigali Pele Stadium.
Irushanwa
ryateguwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi badafite amakipe bavuye mu bice
bitandukanye by'Isi, ririmo abakinnyi basaga 60 bigabanyije mu makipe ane
agomba guhura hagati yayo ubundi hakabaho gutoranywa.
Amakipe
ane agomba gukina, harimo Team Skol izaba itozwa na Kayiranga Baptiste, hakaba Team RNIT itozwa
na Gatera Moussa, Team Liberation itozwa na Hitimana Thierry na Team Ndoli
Safari izaba itozwa na Alain Kirasa.
Abakinnyi bamaze igihe bageze mu Rwanda aho bamaze iminsi igera kuri itatu bari mu myitozo
Kuri
uyu wa Kane, umukino wa mbere uratangira ku isaha ya Saa 17:00 PM aho ikipe ya
RNIT FC icakirana na Liberation FC. Kuva ku isaha ya saa 19:30 PM hakurikiraho umukino wa kabiri, uza guhuza ikipe ya SKOL FC yakira Ndoli
Safaris. Umukino wa mbere urasifurwa na Umutoni Alice uza kuba ari umusifuzi wo
hagati, wungirijwe na Umutesi Alice, Murangwa Usanga, Ugirashebuja Ibrahim, na
Tuyishime Angelique. Umukino wa kabiri urayoborwa na Rurisa Patience uza
kungirizwa na Ishimwe Didier Safali Hamissi, Ngabonziza Jean Paul na Kamanzi Emery.
Ntabwo
ari imikino gusa kuko abantu bari bwitabira kuri uyu wa Kane baza gutaramirwa
n'abanzi barimo Bushali, Papa Cyangwe, DJ Brianne, DJ Fabulous na DJ Emmy. Kwinjira
kuri iyi mikino n'amafaranga 1000 ahasigaye hose, ibihumbi 2000 mu mbavu za sitade,
n'ibihumbi 5000 mu myanya y'icyubahiro.
Ntabwo ari imikino gusa n'abakunzi b'umuziki bazirikanwe
TANGA IGITECYEREZO