RFL
Kigali

Ibyamamarekazi by'uburanga byakanyujijeho mu rukundo na Cristiano Ronaldo-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/07/2023 10:36
0


Uko uba icyamamare ni ko ugenda ukundwa n’abantu benshi cyane cyane b’Ibyamamare. Abakobwa cyangwa Abagore bagira ibitekerezo byo hejuru mu gukunda ibyamamare muri muzika, mu mupira w’amaguru n’ahandi. Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakunzwe n’abakobwa b’ibyamamare ku Isi.



Amakuru yagiye atagwa n’ibinyamakuru bitandukanye yemeza ko abakobwa nibura 6 bafite amazina akomeye ku Isi mu myidagaduro bagiye bavugwa mu rukundo n’uyu mukinnyi w’ikirangingirire ubu ukina mu Ikipe 

Kuva yabica bigacika mu makipe atandukanye arimo na Manchester United na Real Madrid, Cristiano Ronaldo ni ho abagore n’abakobwa bamusariye. Uru ni urutonde rw'ibyamamarekazi byavuzwe mu rukundo na Ronaldo mbere y'uko ahura n’umukunzi we Georgina Rodriguez, babana magingo aya:

1.Irina Shayk

Umunyamideli ukomoka mu Burusiya, birashoboka ko ari we Ronaldo yakundanye nawe igihe kirekire, bakamarana imyaka itanu. Irina Shayk na Ronaldo wakiniraga Real Madrid bakundanye hagati ya 2010 na 2015 mbere y'uko banyura inzira zitandukanye agahita akundana na The Rock nawe bamaranye igihe gito maze agahita akundana na Bradley Cooper ariwe bari kumwe ubu.

2.Kim Kardashian

Uyu mugore w'icyamamare ufite amateka yo gukundana n'abasitari, ntiyatanzwe kugera kwa Cristiano. Amakuru avuga ko yahuye na Ronaldo mbere y'uko ahura n’Umuhanzi w’icyamamare Kanye West. Kim na Ronaldo bahuraga rwihishwa cyane, kiriya gihe, Kim Kardashian yari mu biruhuko by'iminsi itatu muri Espagne atarahura na Kanye West. 

Mu 2016, Kim Kardashian yaje kwitangariza ko yajyaga aryamana na Cristiano ndetse avuga ko ibyabo bitari urukundo ahubwo byari bishingiye ku mibonano gusa. Ibi yabivugiye mu kiganiro 'Keeping Up With The Kardashians' cyerekana ubuzima bw'umuryango we.

3. Bipasha Basu

Ronaldo n'umukinnyi w'amafilime wo mu Buhinde, Bibashi bavuzwe mu rukundo, ndetse bigeze kugaragara basomana mu gutanga ibihembo kuri filime za Bollywood mu gushimangira umubano wabo watangiye kuva mu mwaka wa 2007.

 4. Gemma Atkinson

Gemma, ni umukinnyi wa Filime w’Umwongereza wakunze no kwamamaza amasabune cyane. Uyu nawe yakundanye na Ronaldo. Bombi bari nabo bakundanye mu 2007 ariko bakundana amezi ane gusa.

5.Luana Belletti

Umunyamideli Luana Belletti yakundanye na Ronaldo mu 2009. Amakuru avuga ko uyu mukobwa yamenyanye na Ronaldo binyuze kuri murumuna w'uyu mukobwa ukina umupira w’amaguru bita Juliano Belletti.

Igihe, Juliano yarimo yerekeza muri Premier League muri Chelsea, byaje kuba inzira nziza y'uko mukuru we Luana amenyana na Cristiano. N'ubwo uyu mukobwa yari umunyaburanga, ntabwo bamaranye kabiri. 

6.Desiree Cordero

Desiree Cordero ni umukobwa w’uburanga ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Espanye, ni Umunyesipanyoli wavuzwe mu rukundo na Cristiano mu mwaka wa 2016. 

7.Lucia Villalon

Nyuma yaho Cristiano yatandukaniye na Desiree Cordero, yahise akundana n'umunyamakurukazi Lucia Villlalon uzwi cyane muri Espagne. Icyakoze urukundo rwabo ntirwarambye kuko batandukanye bamaranye amezi 8 gusa nk'uko Lucia yabyitangarije mu kiganiro cye kuri televiziyo ko ibye n'uyu mukinnyi byarangiye nyuma y'uko yamenyeko yamuciye inyuma.

8. Merche Romero

Umunyamidelikazi Merche Romero wo muri Portugal, ni umwe mu byamamarekazi byakanyujijeho na Cristiano mu myaka ya kera. Aba bombi bakundanye kuva mu 2008 kugeza mu 2010.

9. Paris Hilton

Paris Hilton umuherwekazi akaba anazwiho kuba yarakinnye filime y'urukozasoni, ni undi munyamideli wakanyujijeho na Cristiano. Hagati y'umwaka wa 2010 na 2011 aba bombi bakundanye mu ibanga gusa ibyabo biza kujya ahagaragara ubwo batandukanaga maze Paris agashinja Cristiano ko yamufashe amafoto y'ubwambure bwe atabifitiye uburenganzira.

10.Nereida Gallardo Alvarez

Umunyamidelikazi Nereida Gallardo Alvarez wo muri Espagne ari mu byamamarekazi byakundanye igihe kinini na Cristiano. Urukundo rwabo rwabiciye kuva mu 2006 kugeza mu 2008 ubwo uyu mukinnyi yahise yisangira Merche Romero.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND