Patrick Mazimpaka n'umusiporotifu ubarizwa mu gihugu cya Australia, atangaza ko ashaka gushinga ishuri rizaba ririmo na GYM ku buryo bamwe mu bazaryitabira, bazagira amahirwe yo guhangana ku ruhando mpuzamahanga.
Ni
mukiganiro uyu mutoza yagiranye na InyaRwanda TV ubwo yagarukaga ku busesenguzi
bw'uko yabonye inzu sa siporo (GYM) n'urwego zigezeho.
Agaruka
ku ntego ze Patrick yavuze ko ashaka gufasha abasore b'abanyarwanda kuba
imyitozo bakora yabafasha guhatana ku rwego mpuzamahanga. Yagize Ati "
intego zanjye ni uguhindura ubuzima bw'abantu by'umwihariko abanyarwanda. Ndashaka
kubaka ama GYM hano mu Rwanda nkafata abasore b'abanyarwanda, ku buryo batangira
kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitabira amarushanwa atandukanye kandi
akomeye."
Patrick
Mazimpaka yakomeje avuga ko izi GYM ashaka gushinga zizaba zidahenze kugira ngo
buri umwe abashe kuba yazitabira bihabanye n'ibyo bavuga ko izi nzu biba
zihenze.
Mazimpaka
kandi usanzwe ukoresha abantu imyitozo hifashishijwe murandasi, ku bwe avuga ko
uruganda rw'iyi myitozo mu Rwanda bataruha agaciro gakwiye, ndetse bamwe
babashije no kumenyekana biciye muri izi siporo usanga baba banyamwigendaho aho
kugaruka inyuma ngo bafashe abakiri bato.
Patrick
Mazimpaka yavuye mu Rwanda ahava afite imyaka 4 ajya muri Kenya we n'umuryango
we, nyuma baza kujya muri Australia, aho akorera akazi ke.
Kandahano urebe ikiganiro mu buryo bw'amashusho
">
Patrick avuga ko ubuzima bwe bwose yabuhariye siporo
Afite intego zo gufasha GYM zo mu Rwanda ndetse no gufasha abakinnyi kwitabira imikino hanze y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO