Kigali

Umugore wo muri Cameroon agiye kumara amasaha 200 akora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/07/2023 9:22
0


Guinness World Record yahaye uburenganzira umugore Danny Zara bwo gutangira gukora imibonano agaca agahigo ko kumara igihe kirekire nk'uko yabisabye avuga ko azamara amasaha 200.



Umugore ukomoka mu gihugu cya Cameroon witwa Danny Zara, yamaze guhabwa uburenganzira na Guinness World Record bwo gutangira urugendo rwe rwo guca agahigo k'umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina igihe kirekire.

Uyu mugore yatangaje ko yifuza kumara amasaha 200 atera akabariro nta gutuza kugira ngo azandikwe mu gitabo cya Guinness World Record atumira abagabo b'inkorokoro igihugu cyose ngo bazamufashe guca aka gahigo.

Bwa mbere Zara atangaza ko agiye guca aka gahigo kandi ko na Guinness World Record yamemwemereye gutangira ibyo bikorwa agaca agahigo, yabivugiye kuri Facebook abantu babanza kugira ngo arabeshya nyuma aza gukoresha ibyapa binini bisaba abagabo kuzamufasha guca agahigo. 

Umunsi wo kwesa umuhigo akaba ari uguhera tariki ya 17-25 Nyakanga 2023 mu mugi wa Limbe muri Cameroon. 


Danny Zara agiye kumara amasaha 200 akora imibonano mpuzabitsina

Mu magambo ya Zara ati " Bagore namwe bagabo, nyuma yo kubona uburenganzira buturutse muri Gunness World Record, ubu niteguye kumara amasaha menshi ndimo gukora imibonano mpuzabitsina."

Akomeza ati " Iki nicyo gihe cyo kwifasha ubwanyu tukazana iki gitabo mu gihugu cyacu kikava muri Nigeria. Icyo dukeneye ubu ni abasore bazitanga ubwabo kugira ngo uyu mushinga ukorwe. Umukobwa wanyu ni indahemuka."

uyu munya-Cameroon w'imyaka 25, arashaka guca aka gahigo kari gafitwe n'umugabo wo muri Nigeria wamaze amasaha 15, iminota 7 n'amasegonda 23 atera akabariro hari muri Nyakanga 2013.


Umunya-Nigeria wari ufite aka gahigo ko kumara igihe kirekire akora imibonano mpuzabitsina

Umwanditsi: Niyigena Geovanie 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND