Kigali

N’akanyamuneza kenshi, Serena Williams yagaragaje ko yiteguye kwakira umwana we wa kabiri

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/07/2023 15:56
0


Umukinnyi wa Tennis uri mu kiruhuko cy'izabukuru, wegukanye Grand Slam ku nshuro 23, yashyize ahagaragara videwo eshatu abinyujije kuri Instagram ye yerekana ari gukora imyitozo ngororamubiri muri siporo yakoreraga iwe mu rugo.




Serena Williams, umukinnyi wa tennis uri mu kiruhuko aritegura umwana we wa kabiri nyuma ya Olympia, imfura ye

Mu myitozo ngororamubiri, uwahawe imidari ine ya zahabu mu mikino Olempike (itatu mu bakinnyi b’abagore n'umwe mu baseribateri), yari yambaye isutiye ya siporo y'umukara, ikabutura ngufi y’umukara, amasogisi y’umweru, hamwe n'inkweto za siporo za Nike zirimo amabara menshi.


Mu myambaro ya siporo, Serena Williams yeretse abamukurikira kuri instagram ko yiteguye kwibaruka ubuheta

Muri videwo ya mbere, Williams agaragara yegereye indorerwamo kugira ngo yerekane ko umwana we ari gukura mu gihe asobanurira abamukurikira bagera kuri miliyoni 17 kuri Instagram imyitozo yateganyaga gukora.

Video ya kabiri Williams yasangije abamukurikira, yayifashe nyuma gato yo gusoza gukora imyitozo y’amaguru, aho yajugunyaga umupira hejuru akongera akawusama. Hagati aho, videwo ya gatatu, yerekanaga uyu mugore w'imyaka 41 akora imyitozo ngororangingo y’amaguru ku mukeka.

Hirya y’zi videwo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Williams yanashyizeho ifoto ye, umugabo we, Alexis Ohanian, washinze Reddit, n'umukobwa wabo Olympia w'imyaka itanu, yandikaho ngo 'Undi munsi kuri twe.'


Serena Williams n'umuryango we

Williams hamwe n’umugabo we, Alexis Ohanian bategereje umwana wabo wa kabiri. Aba bombi bashyingiwe mu Gushyingo 2017, nyuma y'amezi abiri gusa Serena yibarutse Olympia. Batangiye gusakaza amakuru yo gutwita kwa Williams mbere y’uko bagaragara muri Met Gala 2023 muri Gicurasi.


Williams n'umugabo we baritegura umwana wabo wa kabiri

Itariki ntarengwa n’igitsina cy’umwana wabo wa kabiri ntibirashyirwa ahagaragara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND