Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bakiniraga ikipe ya APR FC, berekeje mu ikipe ya Al-Nahda Club ikina icyiciro cya Mbere muri Oman.
Nk'uko tubikesha imbuga nkoranyambaga z'iyi kipe, abakinnyi babiri bakinira ikipe ya APR FC aribo Nshuti Innocent ndetse na Mugisha Gilbert bamaze guhabwa ikaze ndetse no kumvikana buri kimwe n'iyi kipe.
Aba bakinnyi ni bamwe mu bo APR FC yagendeyeho mu mwaka ushize w'imikino, aho bagiye
bayitsindira ibitego bitandukanye byatumye ibasha kwegukana igikombe cya Shampiyona.
Ntabwo
ari muri APR FC gusa, kuko aba bombi bakoreshejwe byimbitse mu mikino Amavubi
aheruka gukina, harimo umukino u Rwanda rwanganyijemo na Benin muri
Benin igitego kimwe kuri kimwe, igitego cy'u Rwanda kikaba cyaratsinzwe na
Mugisha Gilbert. Mu mukino uheruka kubera i Huye u Rwanda rwakira Mozambique
Nshuti Innocent niwe wari wabanje imbere ashakira ibitego u Rwanda.
Nshuti Innocent ni ubwa kabiri agiye gukina hanze y'u Rwanda
Al-Nahda
Club ikina icyiciro cya mbere muri Oman, ikaba ari nayo ifite igikombe cya Shampiyona giheruka 2022-23. Iyi kipe izwi ku izina na Al-Aneed yashinzwe mu
2000 ikaba yambara umweru n'icyatsi nk'uko Kiyovu Sports yambara neza neza.
Nshuti
Innocent na Mugisha Gilbert bari mu bakinnyi bivuga ko APR FC yari gusigarana
mu bakinnyi b'abanyarwanda, nyuma yaho ifatiye umwanzuro wo gusinyisha
abakinnyi b'abanyamahanga.
Mugisha kuva yagera mu ikipe ya APR FC, yagize ibihe byiza n'ubwo atakundaga kubanza mu kibuga
Al-Nahda FC yerekanye Nshuti Innocent nk'umukinnyi wayo mushya
Mugisha Gilbert nawe umwaka utaha ntabwo azakina mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO