RFL
Kigali

Ntabwo dushaka kuba nk'umuriro w'amashara! Perezida wa Rayon Sports agaruka ku kwiyubaka

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/07/2023 8:59
0


Umuyobozi wa Rayon Sport, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bashaka kubaka ibintu birambye ahubwo ntibabe nk'umuriro w'amashara utwika umwanya muto ubundi ugahita uzima.



Ibi yabitangarije mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye taliki 30 Kamena 2023, ku biro bikuru bya Rayon Sports biherereye Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Ni ikiganiro cyari kigamije gushyira hanze ndetse no gusobanura ibijyanye n'amatike y'umwaka w'imikino wa 2023-2024.

Aya matike agizwe n'ibyiciro A3, icya mbere ni VVIP 'A' ariyo bise Gold igura miliyoni 5 z'amanyarwanda, icyiciro cya 2 ni VVIP'B' ariyo bise Silva igura miliyoni 1 y'amanyarwanda naho icyiriro cya 3 ni ni VIP ariyo yiswe Bronze ikaba igura ibihumbi 500 by'amanyarwanda.

Iki kiganiro n'itangazamakuru cyasojwe n'ijambo rya Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele agenera ubutumwa abafana b'ikipe abereye Umuyobozi ari nayo ifite benshi mu Rwanda. 

Yagarutse ku kuba ikipe iri kwitegura neza gukina umwaka utaha w'imikino ndetse anagaruka ku kuba bari kubaka ibintu ku murongo badashaka gutsinda uyu munsi ngo ejo bongere basubire hasi.

Yagize ati: "Turimo kwitegura gukina shampiyona izatangira taliki 18 z'ukwezi kwa 08 naho 12 hakaba Super Cup, igikombe cy'Amahoro nacyo kizaba, gusa ntabwo barashyiraho amatariki ngengabihe ariko turanitegura gusohokera igihugu muri CAF Confederation Cup. Murumva ko dufite akazi gakomeye, ikipe yacu y'abakobwa murabizi ko nayo yagiye mu cyiciro cya mbere". 

"Hari abakinnyi bigendera kubera ko bafite andi mahirwe ahandi, hari n'abarangije amasezerano ugasanga wenda mutakomezanya, abatoza murabizi bagenda barangiza amasezerano uko umwaka urangiye".

"Ibyo byose ubu ni byo turimo, turimo turarambagiza abakinnyi, turimo turarambagiza abatoza, turimo turaganira n'abo dusanganywe barangije amasezerano twifuza ko bagaruka. Turashaka kubaka ikipe ikomeye kurusha iy'umwaka ushize kuko n'akazi karakomeye kurusha ak'umwaka ushize".

Yakomeje agira ati: "Hari amakipe mwumva nayo twajyaga dukina yatangiye kwiyubaka kurushaho agiye no guhindura imikorere yayo. Hari amakipe yo hanze, ibyo byose biradusaba kwitegura kandi ni byo turimo, turifuza ko Rayon Sports itera intambwe ukaba uzi ko iyiteye". 

"Ntabwo nshaka kuza ngo dutwike Nyarugenge umere nk'umuriro w'amashara. Niba turi muri Rayon Sports tugomba kubaka ibintu biramba, nahitamo ko ungaya ko ngenda buhoro ariko ntunshime ngo ejo wongere ungaye".


Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko bashaka kubaka ikipe irambye itameze nk'umuriro w'amashara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND