Kigali

Umunyapolitike wiyeguriye Imana! Ibyihariye kuri Pastor Rugambwa Chairman w’igiterane cya Ev. Dana Morey i Bugesera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/06/2023 16:52
0


Ubumwe bw'amatorero buri kugaragarira cyane mu giterane cy'umuvugabutumwa Dana Morey aho amatorero anyuranye yo mu Karere ka Bugesera ndetse na Nyagatare ari gutahiriza umugozi umwe hagamijwe imigendekere myiza y'iki giterane.



Igiterane cya Bugesera ni kimwe mu byo Ev. Dana Morey agiye gukorera mu Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba. Kizaba tariki 14-16 Nyakanga 2023, muri Stade ya Bugesera. Ni nyuma y'uko Dana Morey azaba avuye mu kindi giterane kizabera muri Nyagatare tariki 07-9 Nyakanga 2023.

Kwinjira muri ibi biterane by'Ibitangaza n'Umusaruro, ni ubuntu ndetse abazabyitabira nta rungu bazahura naryo kuko bazataramirwa n'abahanzi b'ibyamamare nka Rose Muhando na Theo Bosebabireba. Igitaramo cy'i Bugesera kizanaririmbamo itsinda Healing Worship Ministry.

Ibi biterane byateguwe n'Umuryango w'ivugabutumwa witwa A Light to the Nations Africa Ministries, bizabwirizwamo n'umuvugabutumwa w'umunyamerika Dana Morey. Amatorero ya Gikristo akorera mu Karere ka Bugesera ndetse n'akorera muri Nyagatare, yahagurukiye gutegura iki giterane.

A Light to the Nations Africa Ministries, iyoborwa muri Afrika na Pastor Dr Ian Tumusime wa Revival Palace Church (RPC) mu Karere ka Bugesera. Abanyamadini bakorera mu Karere ka Bugesera, banze gutererana Pastor Dr Ian muri iki giterane ahubwo bamutiza amaboko, igiterane bakigira icyabo. Ni na ko bimeze muri Nyagatare.

Twitse ku giterane cy'i Bugesera ari na cyo cya mbere gikomeye kigiye kubera muri aka Karere. Abanyamadini bakoze inama, bitoramo Umuyobozi ugomba gukurikirana umunsi ku wundi ibijyanye n'igiterane cya Dana Morey kizabera muri Stade ya Bugesera tariki 14-16 Nyakanga 2023.

Byarangiye izi nshingano bazitoreye umukozi w'Imana witwa Pastor Rugambwa Emmanuel ukorera umurimo w'Imana muri EENR Nyamata, akaba ari umugabo ukunda Imana ndetse ufite amateka akomeye dore ko yakoze Imirimo inyuranye mu nzego za Leta.

Ibi byatumye InyaRwanda igirana nawe ikiganiro kirambuye, tumubaza byinshi birimo ubuzima bwe n'umurimo w'Imana muri rusange. Birumvikana, twanamubajije ku giterane cya Dana Morey kiri kuvugisha benshi muri Bugesera ndetse n'i Kigali.

Pastor Emmanuel Rugambwa akorera umurimo w’Imana mu itorero ryitwa Eglise Evangelique de la Bonne Nouvelle au Rwanda (EENR) mu ishami rya Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse ni Umuvugizi Wungirije waryo. Amaze igihe kinini ari umukristo kuko yakiriye agakiza mu 2002.

Yabaye umupasiteri usanzwe mu mwaka wa 2016, aza gusengerwa kuba umushumba mu mwaka wa 2017. Yashatse mu mwaka wa 2016, ashakana na Rugambwa Tegemeya Aurore, bafitanye abana batatu. Uretse umurimo w’Imana, afite indi mirimo inyuranye yakoze muri Leta.

Yabayeho Umwarimu igihe cy’umwaka umwe, aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari (ES of Cell) imyaka 5, aba umukozi ushinzwe ubutaka mu Karere (Land Administrator) mu gihe cy’imyaka 5 ndetse aba Umuyobozi w’ibiro by’ubutaka w’Umusigire (Director of One Stop Center Bugesera) mu gihe cy’umwaka umwe.

Yabaye kandi Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere w’Umusigire (Ag.Advisor to the Executive Committee) mu gihe cy’imyaka ibiri, ubu akora nk’Umunyamategeko w’Ibiro by’ubutaka mu Karere ka Bugesera (One Stop Center Lawyer).

Ni umushumba ariko akabifatanya n'izindi nshingano zitandukanye "kuko Imana yampamagaye n'ubundi nkora akazi kandi ntabwo yigeze imbwira ngo nkareke ubwo nibimbwira nzayumvira".

Ubu Pastor Rugambwa Emmanuel ni Chairman w’igiterane cya Ev. Dana Morey i Bugesera. Yabwiye inyaRwanda ko izi nshingano yazakiriye neza "kuko ni inshingano twahawe biturutse ku cyizere twagiriwe n’abandi bashumba bakorana mu karere ka Bugesera".


Pastor Rugambwa Emmanuel, Umushumba wa EENR Nyamata

Mu mboni ze, asanga iki giterane gifitiye akamaro kanini abanya-Bugesera. Ati "Abantu bose by’umwihariko abaturage ba Bugesera bitege kubona gukora k’Umwami w’abami Kristo Yesu ndetse no kubona abantu benshi bakira umwami Yesu mu bugingo bwabo (bakira agakiza). Abantu bitege ububyutse bwinshi no kugarura isura y’itorero rya Kristo".

Yagarutse ku bumwe buri kuranga amatorero n'amadini yo muri Bugesera mu mitegurire y'iki giterane, avuga ko ibanga riri kubibashoboza ari rimwe, akaba ari uko "twasobanukiwe ko ubufatanye buzana imbaraga kandi imbaraga zizana impinduka. Burya ababiri baruta umwe (Umubwiriza 4 :9-10)".

Arakomeza ati "Ikindi kandi Bugesera ni Akarere k’ubudasa kitezweho iterambere rikomeye kandi ryihuse bityo abanyamadini tutagomba gusigara inyuma tugomba guteza imbere iby’Umwuka kandi n’iby’umubiri tutabisize kandi twabonye nta kindi cyabidushoboza keretse ubumwe bwacu".

Yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera ku bw'imikoranire myiza bagirana n'abanyamadini. Ati "Tubanye neza n’Akarere kacu ka Bugesera kuko ni Akarere buri wese yakwifuza gukoreramo kandi ntacyo kigeze katubangamiraho cyane ko ari ko kanaduhaye ibyangombwa byo gutegura iki giterane n’ibindi byose twari dukeneye kandi nubu kagikomeje".

Pastor Rugambwa Emmanuel yagaragaje ibikwiriye gusigasigwa muri iyi mikoranire yabo n'Akarere. Ati "Ibyo tugashimira twifuza byakomeza ni uburyo gakorana n’amadini n’amatorero ndetse n’uburyo gaha amahirwe buri muntu ufite icyo yifuza gukora giteza Akarere imbere ndetse n’igihugu muri rusange".

Avuga ko umuvugabutumwa Dana Morey utegerejwe muri Bugesera, "ni umuvugabutumwa mwiza cyane nkunda, Imana ikoresha ibimenyetso n’ibitangaza kandi ushishikajwe no kubona abantu bava mu mwijima bakakira umwami Yesu Kirsto".

Yunzemo ko Ev Dana Morey ari umuvugabutumwa warezwe neza azamukira ku muvugabutuwa w’ikirangirire uherutse kwitaba Imana, Reinhard Bonnke. Ati "Bityo ubona akorera Imana n’umutima we wose, Ubwenge, Imabaraga n’Ubutunzi bwe".

Uyu mushumba yavuze ko Itorero EENR akoreramo umurimo w'Imana, rifite umutwaro wo kwagura Umwami bw'Imana. Mu magambo ye aragira ati "Nk'uko izina ry’itorero tuyoboye ryitwa, vision yacu ni ukwagura ubwami bwa Kristo Yesu, Mission yacu ni ukwamamaza Kristo Yesu".

Yanavuze ku mihigo n'imigambi y'Itorero ashumbye mu Karere ka Bugesera, ati "Umwe mu mushinga ukomeye nabasangiza bitewe na Vision yacu yo kwagura ubwami bwa Kristo, dufite umushinga wo kuzubaka urusengero runini rushobora kwakira abantu ibihumbi bitatu (3000)".

Pastor Rugambwa yasoje ararikira abanya-Bugesera kuzitabira igiterane cy'umuvugabutumwa Dana Morey usanzwe ari inshuti ikomeye y'u Rwanda, anavuga ko mu mboni ze yiteze kubona ibintu bine bikurikira: Kubona 'abantu benshi' bakira umwami Yesu Kristo;

Kubona ibitangaza bikoreka mu bazitabira igiterane, Kubona amatorero yaguka abashumba bayobora amatorero yuzuye abantu ndetse n’ububyutse, no Kubona Akarere ka Bugesera gahabwa umugisha kuko kakiriye Umukozi w’Imana.


Pastor Rugambwa ni umwe mu bakozi b'Akarere ka Bugesera


Pastor Rugambwa Emmanuel niwe Chairman w'igiterane cya Dana Morey i Bugesera


Ibiterane bya Dana Morey bihuruza imbaga


Ev. Dana Morey ategerejwe mu Rwanda mu giterane gikomeye kizabera i Bugesera n'i Nyagatare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND