Kigali

Kim Kardashian yahishuye uko agatama kafashije Nyina kumurera we n'abavandimwe be

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/06/2023 13:01
1


Kim Kardashian yatunguye benshi, ubwo yavugaga ibanga nyina Kris Jenner yifashishije kugira ngo abashe kubarera bose uko ari batandatu nyuma yaho Se Robert Kardashian yitabiye Imana mu 2003 azize kanseri.



Umunyamideli Kim Kardashian udasiba kugarukwaho, yahishuye ibanga rya kibyeyi ridasanzwe nyina Kris Jenner yakoresheje abarera, harimo n'ikirahure kimwe cya Vodka buri munsi.

Avuga ku mbogamizi zo kurera abana, Kardashian yashimye nyina kuba yarashoboye guhangana n'ibibazo byo kurera abana batandatu, buri wese akamuha imico mizima.

Mu kiganiro Kim Kardashian yagiranye n'ikinyamakuru Vogue Italia, yagize ati: “Nubaha cyane ababyeyi kandi ubu sinifuza kunyura mubyo mama yanyuzemo, kuko biragoye.”

Kubera ko Kim yari afite amatsiko yo kumenya ubushobozi bwa nyina bwo gukemura ibibazo byo kurera, Kim yavuze ikiganiro yagiranye na nyina, asetsa avuga ko yatangajwe n'umugenzo wa nyina wo kunywa vodka buri munsi nk'imwe nkingi yishyingikirijeho abarera.

Kim yahishuye ko nyina yanywaga ikirahure kimwe cya Vodka kugirango abashe kwita ku muryango we

Yagize ati: ''Nigeze kuganiriza Mama mubaza ku ibanga yakoresheje aturera ambwira ko buri joro yanywaga ikirahure kimwe cya Vodka kugirango atuze. Vodka cyangwa indi nzoga yose niyo yabashaga kumuturisha tukabona ameze neza kandi mu byukuri afite ibibazo byinshi''.

Kris Jenner ngo yabashije kurera abana be b'ibyamamare abifashijwemo n'agatama

Kim yakomeje agira ati: ''Yambwiye ko kunywa inzoga bya buri munsi byamuhaga umutuzo bikanamwibagiza ibibazo byo mu rugo. Urabona Papa akimara kwitaba imana byari bikomeye cyane, natwe kuturera ntibyamworoherega ariko yansekeje ambwira ko inzoga arizo zabimufashijemo''.

Kim Kardashian ariko ngo ntagaya amahitamo ya nyina yo kunywa agatama

Uyu mugore w'imyaka 42 nubwo atemeranya n'amahitamo ya Nyina yakoze yo kunywa Vodka cyangwa indi nzoga iyariyo yose buri munsi, avuga ko mu byukuri atabimugayira cyane ko yabikoraga kandi ntibimubuze kuzuza inshingano ze nk'umubyeyi ndetse akaba ari nawe nkomoko y'ubutunzi uyu muryango ufite.

Yanavuze ko Nyina amufasha mu bijyanye no kurera abana be

Kim Kardashian yasoje avuga ko nawe nk'umubyeyi uri kurera abana be bane ari wenyine nyuma yo gutandukana na Kanye West, avuga ko abifashwamo cyane na nyina Kris Jenner ndetse ko iyo agize ibibazo bijyanye no kurera ari we wa mbere agisha inama y'uko yabyitwaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha1 year ago
    Aaaaah yewe niyo mpamvu yakujije indaya gusa!!!!!!!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND