RURA
Kigali

Wa munsi wageze! The Ben uri mu Rwanda ashobora gutaramana n’abitabira igitaramo cya Kigali Protocal

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/06/2023 8:48
0


Mugisha Benjamin [The Ben] uri mu bahanzi b’abanyarwanda b’inkingi za mwamba, ashobora gutaramana n’abitabira igitaramo cya Kigali Protocal yanagize uruhare rukomeye mu itegurwa ryacyo.



Amakuru yizewe agera ku InyaRwanda aravuga ko The Ben ari kubarizwa mu Rwanda aho amaze iminsi kandi ko nta gihindutse ari mu bari bwitabire igitaramo cya Kigali Protocal kiba kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023.

The Ben ari muri bacye bafite izina rikomeye bagerageza kwicisha bugufi, ndetse bashyigikira impano n’imishinga itandukanye y’abandi irimo na Kigali Protocal.

Urugero rwa hafi, ni uko afatanyije n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, batanze amafaranga atari macye yo gufasha mu gutegura iki gitaramo.

Kuba The Ben yakwitabira igitaramo Kigali Protocal yamamaye mu gutanga serivisi za Protocol, ni amata yaba abyaye amavuta ku bakunzi b’imyidagaduro.

Imyiteguro yaraye irangiye muri Camp Kigali ahari bubere iki gitaramo cyateguwe na Kigali Protocal mu kwishimira ibyo yagezeho mu myaka 5 imaze ibonye izuba.

Biroroshye cyane kwinjira muri iki gitaramo kuko ibiciro biri mu byiciro bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese. Hari amatike ya 5000Frw, 10000Frw, 15000Frw na 20000Frw. Ushaka kwinjira muri iki gitaramo anyura kuri noneho.com.

Ushobora no kwifashisha site zashyiriweho kugurishirizwaho aya matike harimo kuri Uncle’s Restaurant Kicukiro, Kigali Phones KT Makuza Plaza, KP Shop CHIC Building, Plazo Bar Remera na MIO Beaty Gishushu n’ahandi.

Hateganijwe abahanzi batandukanye bari buririmbe ari bo Chriss Eazy, Ariel Wayz, Ruti Joel na Bushali. Gusa hashobora gutungurana n’abandi barimo The Ben. 

Ababyinnyi, abavanzi b’umuziki n'abanyamuziki banyuranye ni bamwe mu bari butambuke ku itapi y’umutuku.

Abakobwa ba Kigali Protocal batangaje mu kiganiro giheruka n’itangazamakuru ko hari agaseke gapfundikiye bateganirijwe abanyarwanda.

The Ben ari kubarizwa mu Rwanda Amakuru ahari ni uko The Ben ashobora kwitabira igitaramo cya Kigali ProtocalThe Ben ari mu bateye inkunga igitaramo cya Kigali Protocal kuva mu ntangiriro


Biraba ari ibicika ku mugoroba w'uyu wa Kane mu gitaramo cya Kigali Protocal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND