Kigali

MU MAFOTO: Ibihumbi by’abayisilamu barimo Lt.Gen Mubarack Muganga bizihije umunsi wa Eid al-Adha

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:28/06/2023 13:08
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, ibihumbi by’abayisilamu bitabiriye isengesho rusange ryo kwizihiza umunsi w’igitambo wa Eid al-Adha.



Abarenga ibihumbi 2500 by’abayisilamu mu myambaro ikeye n’umwuswara bifashisha mu gusenga, bazindukiye kuri Kigali Pele Stadium, aho bitabiriye isengesho rusange ryo kwizihiza umunsi w’igitambo wa Eid al-Adha.

Kuva saa 06:00 AM aba mbere bari batangiye kwinjira kuri iyi Sitade, abandi bagenda babiyungaho kugeza saa 8:00 AM ubwo iri sengesho ryatangizwaga na Mufuti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana.

Nyuma y’iri sengesho Mufuti yasabye abayisilamu gukomera ku ndangagaciro basanganywe zo gukundana, kwirinda amacakubiri ndetse no gukomera ku mahame n’amategeko y’idini, kuko aribyo bizakomeza kubafasha kubaho neza ndetse no kubana neza na bagenzi babo.

Yibukije kandi abitabiriye iri sengesho ko bakwiye gukomeza guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse no gufasha ababaye n’abadafite kivurira, cyane cyane muri iki gihe u Rwanda n’Isi bari kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri sengesho kandi ryitabirwe n’abakomeye barimo Lt Gen Mubarack Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Murenzi Abdallah Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda n’abandi batandukanye.

Eid Al-Adha ni munsi ki ku bayisilamu?

Eid al-Adha, ni Umunsi Mukuru w’Igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.

Mufuti Sheikh Salim yabwiye Itangazamakyru ko Abayisilamu bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi bawizihije kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023.

Yavuze ko kandi uyu munsi wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri ndetse kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’idini ya Islam. Ni wo munsi utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saudite i Mecca ukamara iminsi itanu.

Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w’Igitambo harimo n’iby’urukundo nko gufasha abatishoboye. Isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.

Kuri uyu munsi uba ari n’ikiruhuko, Abayisilamu bashishikarizwa kurangwa n’ibikorwa by’urukundo, bagafasha abakene, kandi bagahurira hamwe mu isengesho.

Nyuma y’isengesho, imiryango n’inshuti barahura bakifurizanya ibyiza, bagasurana, bagakemura amakimbirane yaba ari hagati yabo, nyuma bagasangira.



Mufuti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yibukije abayisilamu gufasha abatishoboye cyane cyane kuri uyu munsi wo kwizihiza Eid Al-adha

Lt Gen Mubarack Muganga ni umwe mu bitabiriye isengesho rusange ryo kwizihiza uyu munsi mukuru wa Eid Al-Adha




Ibihumbi birenga 2500 by’abayisilamu byitabiriye isengesho rusange ryo kwizihiza umunsi wa Eid Al-Adha

Kanda hano urebe andi mafoto

AMAFOTO: Serge Ngabo / INYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND