FPR
RFL
Kigali

Imijyi 10 ihenze cyane kuyibamo muri Afurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/06/2023 6:58
0


Ni umugabane urimo kwihuta cyane mu iterambere, kandi usanga wuzuye ibinezeza byinshi. Imijyi ihenze cyane muri Afurika rero, ifite ibyinshi by’ibanze kandi bishimishije cyane ku bayisura. Mu by’ukuri uko abantu bifuza kuyituramo baturutse mu mahanga ari benshi niyo mpamvu nyamukuru izamura igiciro cy’ubuzima bwo gutura muri imwe muri iyo mij



Ibi ahanini bigaragara iyo inzego zimwe z’ubukungu (nkubukerarugendo, imari, n’umutungo utimukanwa) zirimo gutera imbere; bityo bikongera umubare w’abantu bashaka kuhatura baturutse mu bindi bihugu.

Aha, hari urutonde rw’imijyi 10, aho usanga imiturire n’imibereho byaho bihenze cyane kurusha ahandi ku isi hamwe n’urubuga naijaquest.com:

1. Dakar, Senegali


I Dakar, muri Senegali birazwi cyane ko ariwo mujyi uhenze cyane muri Afurika. Uyu mujyi, uri ku nkombe utuwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 2, kandi ni ihuriro ry'ubucuruzi n'ubukerarugendo. 

Ikirwa cya Dakar ni ingingo y'ingenzi yo kohereza ibintu mu mahanga atari muri Senegali gusa, ahubwo no muri Afurika y'Amajyaruguru n'Uburengerazuba.

Aha hari amateka aryoshye akungahaye ku kugira abashyitsi benshi b'Abanyaburayi baza muri Dakar, baza gusura inzu ndangamurage, kurara muri hoteri zihenze, kuzenguruka ahantu h'amateka, no kuryama ku nkombe bota izuba ryaho.

2. Addis Abeba, Etiyopiya


Addis Abeba, ni umurwa mukuru wa Etiyopiya, kuva mu 1889. Ikirenze kuri ibyo, uyu mujyi ukomeye niwo wabagamo Abami ba Etiyopiya kuva mu kinyejana cya 15. Addis Abeba n'umujyi wa kera; umwe mu mijyi ya kera ikomeje guturwa cyane ku isi.

Hamwe n'abaturage bahatuye bagera kuri 2.739.551, Addis Abeba ni umujyi wihagije ku bukungu bushingiye ku bucuruzi , inganda n'ubuhinzi. Abantu bagera kuri 32,685 bakora muri hoteri n’inganda z’ibyo kurya.

3. Abidjan, Cote d'Ivoire


Abidjan ni umujyi ukomeye uvuga ururimi rw’gifaransa munsi ya Sahara. Ni umurwa mukuru wa cote d'Ivoire, ukaba utuwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 4.395, batuye ku buso bwa kilometero 2,119. Abidjan rimwe na rimwe ifatwa nk'umurwa mukuru wa Afurika y'Ubufaransa; ni ihuriro ry'ubucuruzi, ubukerarugendo, n'umuco.

Ubukerarugendo n'umuco nabyo ni biri ku rwego rukomeye muri Abidjan, muri Cote d'Ivoire; aho usanga hoteri nziza cayne, kandi zihenze cyane. Ubuzima bwa bwaho bwa nijoro ni kimwe mu bikurura benshi; Abidjan ntijya isinzira! Sinema, amahoteri, disikuru, hamwe n’ibindi bintu binyuranye by'imyidagaduro usanga bihora bisakuza mu ijoro bikitabirwa cyane n’urubyiruko.

4. Johannesburg, Afurika y'Epfo


Birashimishije kubona Johannesburg; umwe mu mijyi ikize kandi yateye imbere muri Afrika. Johannesburg ni umujyi ushingiye ku butunzi.

No muri iki gihe; Johannesburg n'umujyi wa zahabu ukomeye; ahari ingenzi cyane kwisi. Niho cyicaro cy’imyambarire, imari, no gukora divayi. Amahoteri y'i Johannesburg ni manini, meza kandi ahenze.

5. Pretoriya, Afurika y'Epfo


Pretoria ni umwe mu mirwa mikuru ya Afurika y'Epfo. Ni umujyi wuzuye inyubako za leta n'inzego za leta. Iyi niyo mpamvu ituma kuba muri Pretoriya bihenze cyane. 

Amahoteri meza yaho usanga akoreshwa cyane n'abakozi ba guverinoma y'Afurika y'Epfo, abadipolomate, ndetse n'abayobozi ba leta baturutse mu bindi bihugu bitandukanye.

6. Harare, Zimbabwe


Harare ni umurwa mukuru wa Zimbabwe, igihugu cyo mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Afurika. Harare ituwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 1.5, n'ubutaka bwose bungana na km 960.6. Harare kandi ifite urwego runini rw'ubukerarugendo, ubucuruzi, imari, inganda, ubuvuzi, uburezi, n’ububanyi n’amahanga.

7. Gaborone, Botswana


Gaborone ni umurwa mukuru wa Botswana, umujyi wo muri Afurika y’Amajyepfo. Umujyi wa Gaborone ni umwe mu mijyi ikurura abanyamahanga.  Ifite imyumvire ikomeye igezweho ku byerekeye; amahoteri, resitora, sinema, inzu zicururizwamo, na za kaminuza.

Gaborone ituwe n'abaturage bagera kuri 231.626, n'ubutaka bwa 169 km². Igiciro kinini cyo gutura muri Gaborone ntabwo giterwa gusa na ba mukerarugendo benshi baza gusura ibidukikije, cyangwa ahantu henshi h’amateka, ahubwo na none biterwa  n’ibicuruzwa byiza ba mukerarugendo bakize bahaha.

8. Cape Town, Afurika y'Epfo


Cape Town ni umujyi wateye imbere cyane kuri uyu mugabane, kandi ntabwo bitangaje no kuba ari umwe mu mijyi ihenze muri Afurika. Cape Town ifite byose; ibigo by’ubucuruzi bikomeye, inyubako nini z’ubucuruzi, inkombe z’umusenyi, amahoteri yinyenyeri 5, hamwe n’amacumbi meza.

Uyu mujyi, ni umwe mu mijyi ikomeye ya Afurika y'Epfo; icyakora, ikaba ikomeye cyane mu bucuruzi kuruta ubuyobozi. Muri Cape Town uhasanga imirima myinshi, ibidukikije, parike, kandi sisitemu yo gutwara abantu nayo ni nziza cyane.

9. Durban, Afurika y'Epfo


Durban, muri Afurika y'Epfo ni hamwe mu hantu heza cyane ku isi. Ni ahantu abantu heza abaturutse impande zose z'isi bashobora guhurira. Ibi bituma Durban ifatwa nk'umujyi uhorana abashyitsi baturutse impande zose z'isi baza kuryoherwa n'umuco waho, inyanja zidasanzwe, ndetse n'ubuzima bwaho bw’ijoro buzwi cyane muri uyu mujyi.

Durban ituwe n'abantu 595.061, ikaba ifite inyanja nziza, parike y’ibidukikije, n’ahandi hantu nyaburanga, ibituma ihenda cyane kurushaho.

10. Marrakesh, Maroc


Marrakesh ni umujyi ukomeye muri Maroc. Ni umujyi wamateka, ufite ingoro, imisigiti, n’ubusitani. Uyu mujyi utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni imwe, ariko iragendwa cyane. 

Marrakesh ntabwo iri kure y’inyanja, nta nubwo iri kure ya Casablanca. Kuba ari ahantu nyaburanga kandi hatuje cyane nabyo biri mu bituma imibereho yaho irushaho guhenda cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND