RURA
Kigali

U Rwanda mu bihugu 3 bifite abakobwa beza kurusha ibindi muri Afurika y'Iburasirazuba

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/06/2023 14:09
1


Umugabane wa Afurika uzwiho kugira abakobwa beza, gusa byumwihariko ibihugu byo mu Burasirazuba bwayo (East Africa). Menya ibihugu 3 byo muri Afurika y'Iburasirazuba bifite abakobwa beza kurusha ibindi.



Afrika y'Iburasirazuba ni kimwe mu bice by' Umugabane w' Afrika. Muri ako gace kandi ni ko dusangamo u Rwanda n' ibindi bihugu birimo Tanzania, Kenya, Uburundi na Uganda. Aka gace gafite amateka maremare dore ko hari ibimenyetso bigaragaza ko hatuwe n'igisekuruza cya mbere cy'abatuye Isi. Gatuwe n'abantu b'ingeri zose.

Ni hamwe mu hantu haba abakobwa bafite ikimero gikurura abatari bake hirya no hino ku Isi. Buri gihugu gifite abakobwa beza ariko no mu Mena habamo Imanzi. Urubuga Daily Africa rwatangaje urutonde rw'ibyo bihugu uko birutana mu kugira abakobwa beza:

1. Ethiopia

Iki ni igihugu gifite abakobwa barebare bafite imsaya miremire dore ko badakunda no kubyibuha. Iyo miterere yabo ikurura benshi. Ibyo byakuye umuhanzi nyarwanda Meddy i Kigali bimugeza i Addis Ababa ashyingiranwa na Mimi wo muri icyo gihugu.

2. Rwanda

Urw' Imisozi igihumbi rurihariye mu kugira imiterere myiza ihingwaho ikanororerwaho amatungo atandukanye arimo n' inka, abakobwa baho babigiriramo inyungu bakanywa amata, ubwiza bugakomeza gutemba itoto. Amarushanwa y' ubwiza arimo na Miss Rwanda agaragaza ubwiza bw'abo bakobwa.

3. Tanzania

Igihugu cya Tanzania ni kimwe mu bihugu bifite abakobwa bagira imiterere iraza abagabo rwa ntambi. Umuraperi w' Umunyamerika Rick Ross na we yateyeyo akajisho akururwa n'ubwiza bw' umukobwa wa ho witwa Hamisa Mobeto.

Ubwiza bw' umuntu bugenwa n'ijisho ry'umurebye. Buri muntu agira ibyo agenderaho yita umuntu cyangwa ikintu ko ari cyiza. Daily Africa yatangaje ko ibi bihugu uko ari 3 aribyo byihariye mu kugira abakobwa beza muri Afurika y'Iburasirazuba. Ibindi bihugu birimo u Burundi nabyo bivugwaho kugira abakobwa beza gusa ngo ntabwo babasha guhiga abo muri ibi bihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manirumva Erick5 months ago
    Kabi nanjye nzarongo umunya tropia



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND