Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah, yunamiye Pasiteri Théogène Niyonshuti witabye Imana, avuga ko mu rugendo rw’ubuzima bwe, yatambukije ubutumwa bwa benshi ‘muri twe’ mu buryo ‘twese tutabasha kubikora’.
Inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Pasiteri Théogène
Niyonshuti yasakaye mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023.
Yishwe n’impanuka yabaye ubwo yari avuye mu gihugu cya Uganda mu rugendo rw’ivugabutumwa no kwakira abashyitsi.
Ni umwe mu bagabo bahagaze ku ijambo ry’Imana, kandi
bagaragaza batizigamye inzira y’urugendo rubishye banyuzemo, nyuma Imana
ikabagirira neza bakira agakiza.
Amashusho ye agirana ibiganiro n’ibitangazamakuru
binyuranye, yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ashingiye ku
nyigisho z’ubuzima abantu banyuramo, ibihe by’umuryango we, imibanire,
guhanura urubyiruko n’ibindi.
Minisitiri Utumatwishima yanditse kuri konti ya
Twitter, avuga ko mu nzira y’ubuzima bwa Pasiteri Théogène Niyonshuti
yatambukije ‘ubutumwa bwa benshi muri twe' mu buryo 'twese tutabasha kubikora.’.
Yavuze ko uyu mugabo wari Umukristu wa ADEPR yasomaga
ibyanditswe ‘mu buryo bworohera abato kubwumva’.
Yasabye Imana gukomeza umuryango wa Pasiteri Théogène
Niyonshuti, abo basenganaga, urubyiruko n’abandi bose ‘ubutumwa bwe bwafashije’.
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe
yabwiye InyaRwanda ko bababajwe n’inkuru y’urupfu rwa Pasiteri Théogène. Ati
"Byatubabaje cyane, ni inkuru twumvise kuva saa munani z'ijoro".
Yavuze ko kubura Pasiteri Théogène mu Itorero ari
igihombo kitavugwa. Ati "Yari afite umumaro munini cyane mu itorero no
hanze".
Ukoresha izina rya Monalisa kuri Twitter yunamiye Pasiteri
Théogène yisunze ijambo yigeze kuvuga rigira riti “Nubona nta mafaranga ufite,
ukabona nta na 'stress' ufite nshuti yanjye n’ubwenge ntabwo uzaba ufite.”
Umuyobozi ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo mu Mujyi
wa Kigali, Dr Mpabwanamaguru Merard, yanditse kuri Twitter agira ati “Umutima
wanjye urababaye! Muvandimwe Imana ikwakire!
Pasiteri Théogène yitabye Imana aguye mu mpanuka
yabereye i Kabare muri Uganda
TANGA IGITECYEREZO