Umuhanzi uri mu batanga icyizere mu muziki wa Uganda, Joshua Baraka yamaze kugera i Kigali, aho azaririmba mu gitaramo 'Tunataka kuenjoy' azahuriramo n’abarimo Kivumbi ndetse na Mike Kayihura.
Joshua uzwi mu ndirimbo nka ‘Nana’ yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana saa Saba z’amanywa (13:00PM), kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023.
Ari ku kibuga cy’indege, yakiriwe na bamwe mu bakozi bo mu ruganda rwa SKOL Rwanda ari nayo yateye inkunga iki gitaramo ibinyujije mu kinyobwa cyayo SKOL Pulse.
Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 24 kamena 2023 kuri Mundi Center, aho abanyabirori n’abandi bazataramirwa n’uyu muhanzi ahuje imbaraga na Kivumbi ndetse na Mike Kayihura.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye gutaramira i Kigali kuva yakwinjira mu muziki nk’umuhanzi wigenga, kandi akabikora mu buryo bw’umwuga.
Kwinjira ni ibihumbi 15Frw mu myanya isanzwe mu gihe waguze itike mbere y’umunsi w’igitaramo,n’aho abazayigura ku munsi w’igitaramo bazishyura ibihumbi 20 Frw.
Mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 25Frw igihe uguze itike yawe hakiri kare, ni mu gihe ku munsi w’igitaramo ari ukwishyura ibihumbi 30Frw.
Hanashyizweho itike y’ibihumbi 50Frw mu gihe ushaka gusabana n’aba banyamuziki mu gikorwa kizwi nka ‘Meet and Greet’ kizaba ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023.
Joshua agiye gutaramira i Kigali mu gihe ari kubica bigacika binyuze mu ndirimbo ‘Nana’ imaze gusubirwamo n’abahanzi barimo King Promise, Bien Aime wo muri Kenya, Joe Boy wo mu gihugu cya Nigeria n’abandi.
Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, bivuga ko imiririmbire y'uyu muhanzi n'uburyo yitwara ku rubyiniro byatumye ashyira ikinyuranyo hagati ye n'abandi bahanzi bakizamuka muri iki gihugu, kuko uko bucya n'uko bwira agenda yigwizaho igikundiro.
Mu 2021, uyu muhanzi yasohoye indirimbo 'Tewekweka',
mu 2022 asohora indirimbo zirimo 'Mama i made it', 'Omu', 'Run', 'Belinda',
'Tina' n'izindi.
Uyu musore yakuriye mu gace ka Kawempe mu Mujyi wa
Kampala, ari naho yize amashuri ye abanza n'ayisumbuye. Hari n'ibindi
binyamakuru bivuga ko uyu musore yabaye igihe kinini muri Kenya.
Iki gitaramo Joshua Baraka azaririmbamo cyatewe inkunga na Skol Rwanda
Ubwo Joshua Baraka yasohokaga mu kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe
Akigera ku kibuga cy'indege yahawe indabo
Ni ubwa mbere Joshua Baraka agiye gukorera igitaramo i Kigali
Joshua agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Nana'
Indirimbo ye 'Nana' imaze gusubirwamo n'abahanzi bakomeye barimo Joe Boy
Joshua asanzwe ari umuririmbyi akaba na Producer
Joshua avuga ko yafashe igihe cyo gutegura indirimbo mbere y'uko atangira kuzishyira hanze mu 2020
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NANA' YA JOSHUA BARAKA
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Joshua Baraka yageraga i Kigali
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO