Kigali

Basketball: U Rwanda rwatsinze Tanzania mu mukino wa Gatatu muri ‘AfroCan’

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/06/2023 9:20
0


Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinze iya Tanzania amanota 77-57 mu mikino yo gushaka itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika, “FIBA Zone 5 AfroCan Qualifiers.”



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo u Rwanda rwamanutse mu kibuga mu mukino wa gatatu, aho rwagombaga gucakirana na Tanzania yakiriye iyi mikino. Ni umukino wabereye kuri Benjamin Mkapa Indoor Court i Dar es Salaam, utangira ku isaha ya saa 18:00 PM zo mu Rwanda. 

U Rwanda ni rwo rwatangiye neza kuko rwatsinze udukarito tubiri tubanza kandi ku manota meza. Agace ka mbere karangiye u Rwanda rufite amanota 24 kuri 14 ya Tanzania, naho agace ka kabiri karangira nabwo u Rwanda rufite amanota 28 kuri 7 ya Tanzania. 

Igice cya kabiri gitangiye, abasore b'u Rwanda babaye nk'abirara, byatumye Tanzania ibyuririraho, itsinda agace ka gatatu amanota 18 kuri 14 y'u Rwanda ndetse n'agace ka kane igatsinda 18 kuri 11 y'u Rwanda, umukino urangira ari amanota 77 y'u Rwanda kuri 57 ya Tanzania.

Umukino ukurikira uzahuza u Rwanda n’u Burundi ku wa Gatatu, tariki ya 21 Kamena 2023, aho ikipe izawutsinda izabona itike yerekeza mu mikino ya nyuma ya "FIBA AfroCan" izabera muri Angola ku wa 8-16 Nyakanga 2023. 


U Rwanda rurakina n'u Burundi nirutsinda ruhite rubona itike yo kujya mu mikino ya nyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND