Kwizihiza isabukuru y'imyaka 5 ya Zion Temple Ntarama, ni umuhango wiswe "ubukwe" kuko witabiriwe n'abaturage benshi barimo n'abayobozi bakuru b'Akarere ka Bugesera ndetse n'abayobora amadini n'amatorero atandukaye akorera muri ako Karere.
Ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2023 nibwo Zion Temple Narama yizihije isabukuru y'imyaka 5 imaze ikorera i Ntarama. Ni ibirori byasorejwemo igiterane ngarukamwaka "Mu buturo bwe" [In His Dwelling] cya Zion Temple Ntarama cyaranzwe n'ubwitabire ku kigero kidasanzwe.
Abaturage bo mu murenge wa Ntarama bitabiriye ku bwinshi, bazura urusengero, bafatanya na Zion Temple Ntarama kwishimira imyaka 5 imaze. Kuramya no guhimbaza byakozwe na Azaph International ya Zion Temple, True Promises irarimba karahava na Josh Ishimwe ataramira abitabiriye mu mbyino gakondo zo guhimbaza.
Umushumba wa Zion Temple Ntarama, Pastor Olivier Ndizeye, atanga ikaze ku bayobozi b'inzego bwite bwa Leta n'abayobozi b'amadini n'amatoro atandukanye akorera muri Bugesera n'ahandi, yavuze ko ibi birori bisoza ibindi bikorwa byayibanjirije byabereye mu giterane 'Mu Buturo Bwe'.
Ibyo bikorwa byabanjirije Isabukuru y'imyaka 5 birimo Run 4 Jesus, ibikorwa byy'ivugabutumwa mu bikorwa byibanze ku kuremera abaturage aho hakusanyijwe ndetse hishurwa 'Mutuelle de santé' zigera kuri 350, hegeranywa ibiribwa bifite agaciro k'ibihumbi 500 Frw, imyambaro ndetse n'isakaro ry'amabati 300 byose bikazashyikirizwa Umurenge wa Ntarama.
Pastor Olivier Ndizeye yagarutse ku rugendo Itorero ryanyuzemo mu myaka itanu rimaze kuva rishinzwe kuya 1.4.2018 kugeza ubu aho Itorero ryaburaga aho riteranira, ndetse n'ubushobozi buke ariko ubu rikaba ryaramaze kubona ikibanza kizubakwamo inyubako z'Itorero.
Icyo kibanza kizubakwamo urusengero, Ntarama Community Center izaba irimo ibikorwa bizavana abaturage mu bwigunge ndetse bikazanateza imbere agace Itorero riherereyemo.
Uyu muhango wo kwizihiza imyaka 5 ya Zion Temple Ntarama, witabiriwe n'abayobozi batandukanye. Hakaswe umutsima (Gateau), hanabaho gushyigikira no gushinga ibuye ry'ifatizo muri icyo kibanza kizubakwamo ibikorwa by'Itorero, akaba ari umuhango wayobowe na Aposte Sostene Serukiza wavuze Ijambo abantu benshi bagafashwa.
Abafashe ijambo bose bagarutse ku bikorwa byiza n'iyerekwa Pastor Olivier Ndizeye yagize uburyo akorana n'izindi nzego ndetse n'imbaraga ashira mu muhamagaro we.
Pastor Olivier Ndizeye Umushumba wa Zion Temple Ntarama
Mu Ijambo rye Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Bugesera, Madamu Angelique Umwali yagarutse ku mateka y'Akarere ka Bugesera ndetse na Ntarama ukuntu kari Akarere kabi k'imiborogo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ku bufatanye n'inzego nziza n'ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, aka Karere kiteje imbere ndetse ubu ni Akarere k'ubudasa.
Yavuze ko ahamya ko u Rwanda rufite Imana nk'uko Aimé Uwimana yabiririmbye. Yashimye kandi Insanganyamatsiko ya Zion Temple Ntarama ivuga ko aho batuye bagomba kuhahindura ubuturo bw'Imana. Yagize ati "Mureke dusige isi isa neza kurusha uko twayisanze".
Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku Isi, Apostle Dr. Paul Gitwaza yifatanyije na Zion Temple Ntarama kwizihiza isabukuru y'imyaka 5. Kubera ko atari kubarizwa mu Rwanda muri iyi minsi, Apostle D Gitwaza yohereje amashusho yifuriza isabukuru nziza y'imyaka 5 Zion Temple Ntarama itangiye.
Yagarutse nawe ku nzira ndende Zion Temple yanyuzemo avuga ko Isabukuru ya Ntarama ifite icyo ivuze gikomeye kuri Zion Temple.
Umwungirije Pastor Jean Bosco we yashimiye abayobozi batandukanye baje kwifatanya na Zion Temple Ntarama ndstse anashimira byimezeyo Pastor Olivier kubera uburyo akorana neza n'inzego za Leta. Yagize ati "Nyamara twe hari ubwo bitunanira ariko Olivier arabikora neza".
Iki giterane gisoza ibikorwa by'ivugabutumwa byiswe "In His Dwelling", cyitabiriwe n'abarimo Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntaram; Umuyobozi wa Polisi muri Ntarama, Vice Mayor w'Akarere ka Bugesera, Madamu Umwali Angelique;
Pastor Jean Bosco Visi Perezida wa Zion Temple ku isi, Pastor Jerome Umunyamabanga Mukuru wa Zion Temple ndetse na Pastor Floribert Umuyobozi w'amatorero ya Zion Temple mu mujyi wa Kigali akaba ari nawe wari Umuyobozi wa gahunda (MC);
Pastor Muhire Umuyobozi wa Zion Temple Nyamata, Apostle Serukiza Sostene (Géurison des Ames) n'abandi Bashumba barimo Pastor Dr. Ian Tumusime, Rev. Alain Numa, abahanzi barimo Josh Ishimwe, Azaph International yo muri Zion Temple Gatenga, Itsinda True Promesis n'abandi.
Ubwitabire bwari ku rwego rushimishije
Pastor Flory niwe wari umusangiza w'amagambo
Iki giterane 'In His Dwelling' kizajya kiba buri mwaka
Pastor Flory ni Umuyobozi wa Zion Temple mu mujyi wa Kigali
Josh Ishimwe yifatanyije n'abakristo ba Zion Temple Ntarama muri ibi birori
Babyiniye Imana mu mudiho nyarwanda watewe na Josh Ishimwe
Bishimiye imyaka 5 Zion Temple Ntarama imaze kuva ivutse
Apotre Serukiza ni inshuti ya hafi ya Zion Temple
Pastor Dr Ian Tumusime uri gutegura ibiterane bikomeye bya Dana Morey
Igishushanyo mbonera cya Zion Temple Ntarama
Apostle Dr. Gitwaza ubwo yimikaga Pastor Olivier Ndizeye (Ifoto: Ububiko)
Pastor Olivier Ndizeye n'umufasha we Nadege Ndizeye barambitsweho ibiganza n'abakozi b'Imana
Pastor Oliver & Nadege hamwe na Visi Perezida wa Zion Temple ku Isi, Pastor Jean Bosco
Pastor Olivier & Nadege banyuzwe n'impano itangaje bahawe mu gusoza 'In His Dwelling'
ANDI MAFOTO YARANZE IGITERANE "IN HIS DWELLING"
Run 4 Jesus ibaye ku nshuro ya mbere yitabiriwe n'abana benshi cyane
Zion Temple Ntarama yasoje igiterane 'In His Dwelling' yizihirijemo isabukuru y'imyaka 5
REBA MU MASHUSHO UKO ZION TEMPLE NTARAMA YIZIHIJE ISABUKURU Y'IMYAKA 5
TANGA IGITECYEREZO