RFL
Kigali

Mukecuru yifashe ku munwa na Minisitiri biba uko! Agahinda Abanyarwanda bakuye i Huye-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/06/2023 8:37
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda , Amavubi yaraye iteje agahinda Abanyarwanda kuva ku komeye kugeza ku woroheje,ni nyuma yo gutsindirwa mu rugo n'ikipe ya Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.



Ku munsi w'ejo nibwo Abanyarwanda bari babukereye bagiye kureba ikipe y'igihugu yabo , Amavubi kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. Iyi niyo kipe ikina ugasanga abafana ba APR FC ndetse n'aba Rayon Sports bunze ubumwe bari gutahiriza umugozi umwe.

Byatangiye bitungurana amatike arashira burundu,ubwo bivuze ko Sitade yari yuzuye no hejuru,uyu ni umukino wari witabiriwe n'abakomeye ndetse n'abaroheje,kuva kuri Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju kugeza kuri Mukecuru usanzwe uzwi nka mama Mukura. 

Umukino watangiye ibyishimo ari byose muri Sitade,mu minota ya mbere y'igice cya mbere Amavubi yatanze ibyishimo by'amasegonda bitewe n'ukuntu yahererekanyaga neza ndetse anagera imbere y'izamu ukabona ikizere kirahari. 

Igice cya mbere kigiye kurangira ku munota wa 43 Mozambique yabonye uburyo bumwe gusa ihita itsinda igitego. Aha abanyarwanda bari batangiye urugendo rw'agahinda batari bazi igihe ruri burangirire, aha Mukecuru niho yahise atangira kubura imbaraga zo gufana ashaka n'uburyo aba agiye no kwiyicarira.


Aha byari nyuma yuko Amavubi akubiswe igitego cya 1 gusa,wakwibaza ngo nyuma y'igitego cya 2 Mukecuru yagize agahinda kangana gute

Mu gice cya kabiri Amavubi yagerageje uburyo bwo gushaka igitego cyo kwishyura ariko kubona umukinnyi uboneza mu izamu ngo inshundura zinyeganyege bikagorana burundu. 

Umukino ugiye kurangira myugariro w'Amavubi Manzi Thierry yahise atanga impano yihera umupira rutahizamu wa Mozambique,Clesio David Bauque ahita atsinda igitego cya 2.

Aha amagambo yahise ashira ivuga burundu, Abanyarwanda bose barumirwa bifata ku munwa,abari muri Sitade nta numwe wavuganaga n'undi bahise bamera nk'abakubiswe n'inkuba. 

Minisitiri wa Siporo yahise yifata ku munwa, Mukecuru uzwi nka Mama wa Mukura yifata ku munwa, rutahizamu w'Amavubi ariko kuri iyi nshuro utarahamagawe,Kagere Meddie nawe yahise yifata ku munwa.

Ntabwo wakibagirwa ifoto y'umwana ukiri muto ukina mu ikipe y'abato ya Paris Saint-Germain wagaragaye yishwe n'agahinda amarira yenda gutakara burundu.

 Aka gahinda kagiye kagera no mu bahanzi,umunyarwandakazi Bwiza nawe yagaragaye yifashe ku munwa amarira azenga mu maso.

Nyuma y'uko umukino urangiye bamwe mu bafana bari bisize amarange bahise bagenda bicara hamwe ubona agahinda ari kose ndetse yewe bibaza naho bari bukure imbaraga zibageza aho bataha.

Nubwo bimeze gutya ariko n'ubu ikibazo cy'Amavubi ababaza Abanyarwanda gishibora kuba ari icyo kotera kure kuko imyaka 2 irenze atabona intsinzi. Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' iheruka intsinzi muri Werurwe 2021, mu gushaka itike ya CAN 2021 yabereye muri Cameroun.


Munyentwali Alphonse wiyamamarije kuyobora FERWAFA nawe agahinda kari kose


Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa Munyangaju yifashe ku munwa y'ibaza iby'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi byamucanze


Agahinda kari kose ku mwana ukina mu ikipe y'abato ya PSG ibarizwa i Huye,amarira yendaga kugwa


Bwiza wari wijimye mu maso nyuma yo kubona Amavubi atsindwa


Eric Rutanga ukinira Police FC nawe agahinda kari kose


Carlos Alós Ferrer ku giti ke nawe agahinda kari kose


Abakinnyi ba Amavubi bari bicaye ku ntebe y'abasimbura bibaza ibiri kubabaho


Agahinda kari kose ku banyarwanda

Mukecuru watangiranye ibyishimo ariko ntibitinde

Minisitiri wa Siporo ubwo yinjiraga muri sitade wabonaga ikizere ari cyose ariko abasore ba Amavubi baza kumutenguha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND