Niba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso, ushobora kuba wibaza niba imiti ariyo ukeneye cyane kugirango icyo kibazo kigabanuke. Ariko imibereho igira uruhare runini mu kuvura umuvuduko ukabije w'amaraso. Kugenzura umuvuduko w’amaraso hamwe n’ubuzima buzira umuze bishobora kukurinda, gutinza cyangwa kugabanya icyifuzo cyo kwifashisha imiti.
Niba wibazaga icyagufasha kugabanya ikibazo cy’umuvuduko
ukabije w’amaraso, hano hari inama 10 z'ubuzima zishobora kugufasha hamwe n’urubuga
myoclonic.org:
1. Gutakaza ibiro byinshi no kwita ku ngano y’inda
yawe
Umuvuduko w’amaraso ukunze kwiyongera uko ibiro
byiyongera. Kugira umubyibuho ukabije nabyo birashobora gutera guhumeka nabi mu
gihe uryamye, bikongera umuvuduko w’amaraso nk'uko bitangazwa n'ububuga rwa myoclonic.org.
Kugabanya ibiro, ni imwe mu nama zitanga impinduka zifatika mu rugendo rwo kugenzura umuvuduko w’amaraso. Niba ufite ibiro byinshi cyangwa ufite umubyibuho ukabije, gutakaza ibiro bike bishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso.
Na none kandi, ingano y’inda yawe ni ingenzi. Kugira ibiro
byinshi ku nda nabyo bishobora kongera ibyago by’umuvuduko ukabije w’amaraso.
2. Gukora imyitozo buri gihe
Imyitozo ngororangingo isanzwe ishobora kugabanya
umuvuduko ukabije wamaraso kuri mm 5 kugeza 8 mm Hg. Ni ngombwa gukomeza gukora
imyitozo kugira ngo umuvuduko w’amaraso ntukomeze kuzamuka. Mu ntego rusange za
buri munsi, shyiramo byibuze iminota 30 y’imyitozo ngororamubiri igereranije. Imyitozo
ngororamubiri ishobora kandi gufasha kwirinda ko umuvuduko w’amaraso wahinduka
umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension). Ku bafite hypertension, imyitozo
ngororamubiri isanzwe ishobora kugarura umuvuduko w’amaraso ku rwego rwiza.
Ingero zimwe z’imyitozo ngororamubiri ishobora kugufasha
kugabanya umuvuduko w’amaraso harimo kugenda, kwiruka, gusiganwa ku magare,
koga cyangwa kubyina.
3. Kurya indyo yuzuye
Kurya indyo ikungahaye ku binyampeke, imbuto, imboga
n'ibikomoka ku mata hamwe na cholesterol bishobora kugabanya umuvuduko ukabije
w'amaraso kugera kuri mm 11 Hg. Kurya indyo ikungahaye kuri potasiyumu bishobora
kugabanya ingaruka z'umunyu (sodium) ku muvuduko w'amaraso. Inkomoko nziza ya
potasiyumu ni ibiryo nk'imbuto n'imboga, kuruta ibindi.
4. Kugabanya umunyu (sodium) mu mirire yawe
Hamwe no kugabanyaho gato kuri sodium mu mirire yawe bishobora
gusigasira ubuzima bwiza bw’umutima bikanagabanya kandi umuvuduko ukabije w’amaraso
kuva kuri mm 5 kugeza kuri 6 Hg.
Ingaruka zo gufata Sodium ku muvuduko wamaraso
ziratandukanye bitewe n’imiterere y’ubuzima bwawe. Muri rusange, gerageza kugabanya
sodium kuri miligarama 2,300 (mg) ku munsi cyangwa munsi yayo. Kuko usanga
gufata sodium yo hasi ya 1.500 mg ku munsi cyangwa munsi yayo biba byiza cyane
cyane ku bantu benshi bakuze. Ni ingenzi ku buzima kwirinda kongera umunyu
mubisi mu biryo.
5. Kugabanya inzoga
Kugabanya inzoga nibura kugera ku icupa rimwe ku munsi
ku bagore cyangwa amacupa abiri ku munsi ku bagabo bishobora gufasha kugabanya
umuvuduko w’amaraso kuri mm 4 Hg. Kunywa inzoga nyinshi bishobora kuzamura
umuvuduko w’amaraso ku kigero cyo hejuru. Inzoga zishobora kandi kugabanya kubangamira
imikorere y'imiti y’umuvuduko w’amaraso mu gihe uri kuyifata.
6. Kureka itabi
Kunywa itabi byongera umuvuduko w'amaraso. Kureka
itabi bifasha kuwugabanya. Ibi bigabanya kandi ibyago by’indwara z'umutima, bikagufasha
kugira ubuzima bwiza muri rusange, biganisha ku kubaho igihe kirekire.
7. Gusinzira neza mu ijoro
Gusinzira nabi: Gusinzira amasaha atarenze atandatu
buri joro ibyumweru byinshi bishobora kugira uruhare mu kuzamura umuvuduko w’amaraso.
Ibibazo byinshi bishobora guhungabanya ibitotsi, harimo gusinzira nabi, no
kudasinzira muri rusange. Niba ufite ikibazo cyo kudasinzira neza, gana muganga
ubundi agufashe kumenya no kuvura icyo kibazo hakiri kare, kandi gukurikiza
inama azaguha bizagufasha kurushaho.
8. Kugabanya imihangayiko
Guhangayika igihe kirekire (karande) bishobora gutera
umuvuduko ukabije w’amaraso. Ubushakashatsi burakenewe cyane ku kamaro k’uburyo
bwifashishwa mu kugabanya imihangayiko kugira ngo umenye niba bushobora
kugabanya umuvuduko w’amaraso. Ibitera guhangayika harimo akazi, umuryango, ubukungu
cyangwa uburwayi, n’ibindi. Gerageza ibi bikurikira kugira ngo ugabanye
guhangayika: irinde kugerageza ibintu byinshi, shyira umutima ku bintu ubona
ushobora gukora, shaka umwanya wishime kandi uruhuke.
9. Kurikiranira umuvuduko wawe w’amaraso mu rugo iwawe
kandi wisuzume buri gihe
Gukurikirana aho umuvuduko wawe w’amaraso uhagaze
kandi buri gihe bizagufasha kemenya aho wongera imbaraga cyangwa aho wakosora
kugira ngo wirinde ko wazamuka. Mbere yo gutangira iyo gahunda, ni ingenzi
kubanza kuvugisha muganga kugira ngo akugire inama z’uko uzabigenza.
10. Shaka ubufasha
Ubufasha bw’umuryango n’inshuti ni ingenzi ku buzima
bwiza. Bashobora kugutera umwete yo kwiyitaho, bakagutwara kwa muganga igihe
bibaye ngombwa cyangwa bakifatanya nawe muri gahunda y'imyitozo kugirango
umuvuduko w’amaraso ugabanuke.
TANGA IGITECYEREZO