RFL
Kigali

Hagati ya Haaland na Messi ni nde uzatwara Ballon d'Or ?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/06/2023 23:06
0


Erling Haaland ni umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester City wayifashije kwegukana igikombe cya UEFA Champions League, ubu akaba ashaka Ballon D'or ye ya mbere.



Uyu Rutahizamu ukomoka Muri Norvege  yagize umwaka w'imikino udasanzwe kuko yatwaye ibikombe bitatu birimo English Premier League, FA Cup na UEFA Champions League.

Iyo umukinnyi yitwaye neza muri ubu buryo aba afite amahirwe yo kuzahembwa nk'umukinnyi wahize abandi ku Isi, maze agahabwa umupira wa zahabu bita Ballon d'Or  mu rurimi rw'Igifaransa.

N'ubwo Erling Haaland yagize umwaka w'imikino udasanzwe ntabwo yizeye ko ariwe uzahabwa iki gihembo gihabwa umukinnyi w'indashikirwa.

Ku rundi ruhande umunya Argentina Lionel Messi ukinira ikipe ya Inter Miami nawe yagize umwaka w'imikino udasanzwe. Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y'abafana League A yanatwaye igikombe cy'Isi ari kumwe n'ikipe y'igihugu ya Argentina.

Lionel Messi w'imyaka 36 ahanganiye iki gihembo na Erling Haaland w'imyaka 22.

Nubwo amatora agena umukinnyi uhabwa iki gihembo ataraba, gusa abakurikiranira hafi umupira w'amaguru baba babona uzagitwara kandi 99% biba ari ukuri.

Amahirwe arahabwa  Erling Haaland kuko  ari Umukinnyi ukiri muto ku buryo aramutse agihawe byamutera ishyaka ryo kuguma gukotana no mu myaka izaza. 

Erling Haaland kandi ibikombe byose ikipe ya Manchester City yatwaye muri uyu mwaka w'imikino niwe wabaga yayitsindiye ibitego byinshi muri iryo rushanwa. 

Lionel Messi amahirwe amugeza kuri Balloon D'or ni aya akurikira. Lionel Messi yatwaye igikombe kiruta ibindi byose ku Isi.

Ikipe y'igihugu ya Argentina yatwaye igikombe cy'Isi nta muntu n'umwe wayihaga amahirwe kubera ko izina ry'umukinnyi ukomeye yagiraga ni Lionel Messi gusa.

Kubera ubuhanga budasanzwe bwa Lionel Messi yabashije guha umurongo ngenderwaho abakinnyi yari abereye Kapiteni birangira batwaye igikombe cy'Isi. Abakinnyi ba Argentina wasangaga bakina mu makipe asanzwe yo ku mugabane w'Iburayi.

Ikinyamakuru France Football gitanga Balloon D'or gishobora guhitamo kuyiha Messi kuko ari umukinnyi ufite izina rikomeye ku buryo ashobora kuguma kugifasha kwamamaza Balloon D'or.

Erling Haaland naramuka atwaye iyi Balloon D'or y'uyu mwaka, izaba ariyo ya mbere uyu mukinnyi atwaye. Neza neza yaba abikoze nka Lionel Messi yatwaye balloon D'or ye ya mbere ku myaka 22.

Lionel Messi nawe aramutse atwaye iyi Balloon D'or yaba ayitwaye ku nshuro ya Munani dore ko afite iki gihembo inshuro zirindwi zose. 

Umukinnyi ufite iki gihembo inshuro nyinshi ni Lionel Messi ufite Balloon D'or Zirindwi, Cristiano Ronaldo afite Eshanu ababakurikira bari muri Eshatu, Ebyiri ndetse Hari n'abafite imwe.

Gusa hari bamwe mu bakinnyi bakinnye  umupira  birangira bategukanye iki gihembo abo ni nka Zlatan Ibrahimovic, Frank Libert, Wayne Rooney, Patrice Viella n'abandi.

Iki gihembo cyatashye ku mugabane wa Afurika  incuro imwe gusa. Perezida wa Liberia kuri ubu George Weah niwe wayitwaye gusa n'ubwo cyatashye ku mugabane wa Africa incuro imwe gusa  mu gihe imigabane nka  Asia , Oceania na Australia.


Lionel Messi yatwaye igikombe cy'isi, akaba ari nacyo kimuha amahirwe yo kwegukana umupira wa zahabu 

Abarimo Karim Benzema, Vinicius Junior na Kylian Mbappe iki gihembo cy'uyu mwaka bo nta gahunda yo kugitekereza

Nyuma y'umwaka mwiza aba bakinnyi bagize isi yasigaye mu gihirahiro yibaza uzatwara Balloon D'or 

Mbere ya UEFA champions league Messi niwe wari ufite amahirwe Menshi yo kwegukana iki gihembo 

Uko abasesenguzi batandukanye batanga amahirwe 

Erling Haaland aramutse atwaye Balloon D'or ku myaka 22 yaba abikoze neza neza nka Messi nawe ya yitwaye afite imyaka 22

Ese wowe ku ruhande rwawe ubona hagati ya Haaland na Messi arinde wakoze cyane kurusha undi muri uyu mwaka? Byandike muri Comment niba ubona hari undi wabaruhije nawe ubyandike nta kibazo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND