Kigali

Paula Kajala yikije ku nkomoko yo kwanga urunuka Harmonize wakundanye na nyina

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/06/2023 13:15
0


Paula Kajala umukobwa w’umukinnyi wa filime Fridah Kajala, yavuze imvano y’urwango rukomeye yanga icyamamare muziki Rajab Abdul uzwi nka Harmonize.



Nk'uko Paula yabitangaje, yagaragaje ko akenshi usanga abantu baba mu myidagaduro bumva ntarutangira bagira mu byo bakora, akaba asanga ari nayo mpamvu yaba yaratumye Harmonize yifuza gukundana na we mu gihe yanakundanaga na nyina umubyara.

Ibi bikaba ari byo byatumeye Paula w’imyaka 20 yanga bikomeye Harmonize wakundanye na nyina kugera ku rwego bari bagiye no kubana nyamara bikarangira batandukanye.

Harmonize yatangaje ko gutandukana kwabo byatewe ni uko Frida Kajala yari asigaye amuca inyuma aganira n'abandi bagabo, yabivumbura agashaka ko barwana kandi we atajya arwana n’abagore.

Ubu Frida Kajala wicujije cyane impamvu yatumye ahumwa amaso na Harmonize akongera kumuha amahirwe yuko babana, asigaye akundana n'umwe mu banyapolitike bakomeye bo muri Kenya.

Frida Kajala yasabye imbabazi Paula Kajala amubwira ko yamutengushye kongera gukundana na Harmonize ariko yirinda kuvuga impamvu yongeye kubatandukanya mu gihe abantu babonaga urukundo rwabo rugeze kure.

Harmonize washatse gukunda umwana na nyina byamuviriyemo kwanga urunukaPaula Kajala yatangaje ko kuba Harmonize nta soni agira yarashatse kumuteretana na nyina byatumye amwanga cyaneFrida Kajala na Harmonize bari bagiye kubana ibyo yasabiye umukobwa we imbabazi avuga ko yamutengushye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND