Frida Kajala uri mu byamamarekazi bitigisa imyidagaduro mu Karere k’Ibiyaga bigari, yafashe umwanya ahanura umukobwa we Paula Kajala.
Mu mashusho ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, Frida
Kajala agaragara aha impanuro umukobwa we Paula Kajala amubwira impamvu yo kuba
maso mu rukundo.
Abwira umukobwa we ko adakwiriye na rimwe kujijinganya kuba
yarekeraho gukundana n’umuntu runaka mu gihe cyose yumva nta byishimo amuha
kandi ko adakwiye kugira uwo yemerera ko amugira akarima ke.
Frida Kajala ibyo abwira umukobwa we ni ibintu afitemo inararibonye cyane ko yashatse umugabo inshuro zigera kuri ebyiri aza no gukundana na Harmonize batandukana ubugira kabiri. Paula Kajala nta kintu yigeze asubiza nyina bakundana nk’impanga.
Ibyo Frida Kajala yabwiye umukobwa we bamwe babibonyemo ikintu cy’ingenzi, abandi bakomeza
gushinja uyu mubyeyi gushyira ku karubanda cyane ubuzima bwite bw’umukobwa we.
Nk'uko inzobere mu rukundo n'imibanire zabigarutseho, ibyo Frida Kajala yavuze ntabwo bigenewe gusa Paula Kajala, ahubwo abantu bose bakwiriye kumenya ko kubaho ari
rimwe, nta mpamvu yo kubaho ubabaye kubera kwizirika ku muntu utaguha ibyishimo ukwiye.
Rimwe na rimwe ibyo bitera bamwe kwiyahuza ibiyobyabwenge abandi kwiyambura ubuzima, abandi kubwambura abo bakundana/abo bashakanye nabo. Ni ngombwa rero ko iteka abantu bahora bibukiranya kuri ibyo byose.
Paula Kajala ari mu bakobwa bavugwa mu rukundo n'abahanzi batandukanye muri Tanzania
Aheruka gutandukana na Rayvanny ubu akundana na Marioo
Frida Kajala yabwiye umukobwa we ko akwiriye gukundana n'umuntu umuha ibyishimo yabona bitagihari agatera intambwe akabivamo
TANGA IGITECYEREZO