Igikomangoma Hussein yashyingiranwa kuwa 01 Kamena 2023 na Rajwa Al Saif wahise anagirwa Igikomangomakazi mu gihe umugabo yazaba afashe intebe y’u Bwami bwa Jordanie azahita aba Umwamikazi ,ni mu bukwe bwatashywe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Mu masaha macye ashize nibwo ku mbuga
nkoranyambaga z’u Bwami bwa Jordanie hashyizwe hanze ifoto y’abanyacyubahiro
bitabiye ubu bukwe bw’Igikomangoma Hussein barimo Abakuru b’Ibihugu, Ibikomangamakazi,
Ibikomangoma n’abandi bashyitsi b’Imena.
Iyi foto ikomeje kugarukwaho cyane ikaba yarafatiwe mu
ngoro y’u Bwami mbere yuko Umwami yakira abashyitsi.Abari muri iyi foto bakaba ari Igikomangoma Hussein
umusirikare ukomeye mu bwami bwa Jordanie n’Igikomangomakazi Rajwa
bashyingiranwe bari kumwe ku mpande zombie n’Umwami Abdullah II n’Umwamikazi
Rania.
Inyuma ya Rajwa ku ruhande rw’iburyo hari Umufasha wa Perezida
Zunze Ubumwe za Amerika, Jill Biden watashye ubukwe ari kumwe n’umukobwa we Ashley
Biden gusa uyu mukobwa ntabwo ari mu ifoto.
Inyuma neza ya Hussein hahagaze Perezida Paul Kagame na
Madamu Jeannette Kagame.
Uva ibumuso ugana iburyo mu mirongo y’inyuma hari
Igikomangoma Mateen wo mu bwami bwa Brunei, Simeone Saxe Coburg Gotha na
Margarita Saxe Coburg Gotha wo muri Bulgaria yambaye linete;
Igikomangomakazi Elizabeth wo mu Bubiligi, Igikomangomakazi
Muna wo muri Jordania ni na we nyina w’Umwami Abdullah yambaye umwenda urimo
iroza;
Igikomangomakazi Sophie wo muri Lichtenstein yambaye iroza
ryerurutse, Umufasha wa Perezida wa Lebanon yambaye icyatsi cyijimye,
Igikomangoma Alois wo muri Lichtenstei, Minisitiri w’Intebe Najib Mikati wo
muri Lebanon;
Sheikha Moza bint Nasser wo muri Qatar yambaye icyatsi
cyerutse, Igikomangomakazi Catherine wo mu Bwongereza, Minisitiri w’Intebe
Masrour Barzani wa Iraq Kurdistan, Igikomangoma William, Khalid al Saif akaba
ari se w’Igikomangomakazi Rajwa.Ku murongo w’imbere ibumuso ujya iburyo Umwami Phillipe w’u
Bubiligi, Tunku Azizah na Abdullah bo muri Pahang, Umwamikazi n’Umwami ba
Malaysia, Umufasha wa Perezida wa Iraq Shanaz Ibrahima Ahmed na Perezida wa Iraq
Abdul Latif Rashid n’Umwami Hassanal Bolkiah wo muri Brunei.
Umurongo wo hagati ibumoso ugana iburyo Igikomangoma
Theyazin wo muri Oman, Igikomangoma Haakon wo muri Norway, Igikomangoma gifite
ikamba Frederick n’Igikomangomakazi Mary bo muri Denmark;
Igikomangomakazi Hisako wo mu Buyapani, Perezida wa Leta Zunze
Ubumwe z’Abarabu Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.Umurongo w’inyuma ibumuso ujya iburyo Igikomangoma
Sebastien wo muri Luxembourg, Igikomangomakazi Beatrice wari wazanye n’umugabo
we Edo Mapelli Mozzi ari ntabwo ari mu ifoto;
Ilham Yassin nyina w’Umwamikazi wa Jordanie,
Igikomangomakazi Salma wo muri Jodanie, Igikomangoma Hashem wo muri Jordanie,
Sarbagh Salih uwahoze ari umufasha wa Perezida wa Iraq.
Ku murongo w’imbere ibumuso ugana iburyo Azza al Sudairi
nyina w’Igikomangomakazi Rajwa, Umwamikazi Maxima n’Umwami Willem Alexander bo
muri Netherland, Umwamikazi Sofia n’uwahoze ari Umwami Juan Carlos bo muri
Spain.Umurongo wo hagati iburyo ugana ibumuso Umwamikazi Jetsun
Pema wa Bhutan, Sheikha Muna Al Klaib wo muri Kuwait, Phillipa Karsera Umufasha
wa Perezida wa Cyprus, Sheikh Ahmad Al Abdullah
Al Sabah wa Kuwait;
Minisitiri w’Intebe akanaba n’Igikomangoma
gifite ikamba muri Bahrain Salman bin Hamad); Victoria Igikomangomakazi gifite
ikamba n’Igikongoma Daniel bo muri Swede, Igikomangomakazi Catharina Amalia wo
muri Netherlands.
Umurongo w’inyuma iburyo ugana ibumuso
Margareta Igikongomakazi gifite ikamba muri n’Igikomangoma Radu na we wo muri
Romania, Igikongomakazi Iman wo muri Jordan, Igikomangomakazi Felicitas wo muri
Liechtenstein, Jameel Alexander Themiotis, Igikomangoma Joham Wenzel wo muri Liechtenstein
n’Igikomangoma Pavlos wo mu Bugereki.
TANGA IGITECYEREZO