RFL
Kigali

Inama ku Basore: Ibyo wakora bigatuma abakobwa barushaho kukubaha

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/06/2023 12:21
1


Ntamuntu udakunda kubwahwa n'abandi, biba akarusho iyo bigeze ku basore kuko baba bifuza kubwahwa mu bandi cyane cyane imbere y'abakobwa. Hari ibintu bashobora gukora bikabafasha kubahwa n'abakobwa.



Niba uri umusore wajyaga wibaza icyo wakora kugirango abakobwa bakubahe cyangwa se ubona batajya bakubaha, dore ibintu 4 byabigufashamo:

1.Guhorana ibyishimo

Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n’ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n’umkobwa cyangwa umugore bwambere muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire

Ubu ni uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y’umugore cyangwa umukobwa muhuye bwa mbere kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya

2.Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye

Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n’ubwo bamwe muri bo bigira nk’aho bitabafasheho.

Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y’abagore kuko bazi ko abagabo nk’aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo ujye ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n’umugore kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo.

Nasanga koko uri umugabo uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.

3.Ibitekerezo byagutse

Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w’umugore nta n’ikindi utabasha kwigarurira. Ntugakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n’ubwo bamwe usanga bakwitwaraho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k’uwo ushaka.

4.Ambara neza

Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk’aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk’abasore b’inkundarubyino byatuma abakobwa baguca amazi.

Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa.

Ba uwo uriwe w’umwimerere. Wibaho ubuzima bwawe ngo ugire uwo unezeza, baho wisanzuye igihe ubona ntawe bigushyira mu bibazo. Uwo kugukunda azagukundira icyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JEANET IRASUBIZ 10 months ago
    Abakobwa muratubeshyey





Inyarwanda BACKGROUND