Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Martin Mugisha [Martin Pro], yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gutegura indirimbo zigize album ye ya kabiri yise ‘Mwaminifu’ bisobanuye Imana n’iyo yo kwizera.
Ni album izaba iriho indirimbo 10 zitunganyije mu
buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Ndetse yamaze gusohora indirimbo ya mbere
yitiriye album.
Yabwiye InyaRwanda ko gutegura no gutunganya album
atari umurimo woroshye kuko usaba inkunga y’amasengesho n’amafaranga ari nayo
mpamvu yatekereje gusaba inkunga abakunzi b’umuziki mu bice bitandukanye by’Isi.
Ati “Icyifuzo cyanjye kuko ari umurimo ukomeye cyane
kandi kuwukora bikaba bisaba imbaraga z’amasengesho ndetse n’amafaranga niyo mpamvu
nifuje gusaba inkunga ku bakunzi ba muzika bose aho batuye ku Isi hose buri
wese akantwerera amafaranga igihumbi (1000Frw) mu rwego rwo kunshyigikira
kugirango iyi album nzayikore.”
Akomeza ati “Ariko uko umuntu ashobojwe uwari we wese
mu bushobozi bwe yantera inkunga n'irenzeho bitewe n’uko umwuka w’Imana yamuyoboye
kunshyigikira.”
Uyu munyamuziki avuga ko iyi ndirimbo ye ya mbere
kuri album yise ‘Mungu ni Mwaminifu’ isobanuye Imana niyo kwizerwa, irimo
ubutumwa bukomeza abagenzi bajya mu Ijuru cyane cyane ku bahanzi ndetse n’abavugabutumwa,
abasaba gukomeza urugendo ndetse ko ‘imbere ni heza ntibacike intege.’
Martini Pro niwe wagize uruhare mu nkwandika indirimbo
nka ‘Igitambo’, ‘Umuriro’ n’izindi yakoranye na Bishop Gafaranga na Annette
Murava.
Izi ndirimbo zarakunzwe cyane ahanini biturutse ku
butumwa aba banyamuziki bombi bakubiyemo bwubakiye ku magambo menshi aboneka
muri Bibiliya.
Martin yavuze ko muri iki gihe atari gukorana na
Bishop Gafaranga, ahanini bitewe n’impamvu zirimo no kuba ari gutegura album ye
ya kabiri.
Martin Pro asengera mu itorero ryitwa Winners Chapter
International Kigali. Yavukiye mu Burundi, mu muryango w'abakiristo w'abana
batatu, akaba ari we bucura.
Yatangiye kuririmba ku myaka 2 mu ishuri ryo ku
Cyumweru, atangira gucuranga piano kuva ku myaka 10 akiri umwana muto. Yinjiye
muri studio bwa mbere mu 2014 asohora indirimbo ye ya mbere.
Mu rugendo rw'umuziki, amaze gukora indirimbo nyinshi
nk'umuhanzi ku giti cye. Album ye ya mbere yitwa 'Ikora uko yishakiye' ikaba
igizwe n'indirimbo 11.
Indirimbo ze zakunzwe cyane harimo: 'Ikora uko
yishakiye', 'Ikimenyetso', 'Nahageze', 'Nzakwigisha', 'Impamba' n'izindi.
Yigeze gukubitirwa i Burundi ubwo yari yitabiriye igitaramo
Theo Bosebabireba yatumiwemo na Perezida w'u Burundi nyakwigendera Nkurunziza.
Icyo gihe ngo hari abantu benshi cyane.
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO YA MBERE YA MARTIN NO KUMUTERA INKUNGA
Martin Pro yatangiye kwiyambaza inshuti n’abavandimwe
kugirango arangize album ye ya kabiri
Martin Pro avuga ko album ye izaba iriho indirimbo 10
zigaruka ku mwami n’umukiza
Martin yavuze ko muri iki gihe atari gukorana na
Gafaranga ahanini bitewe n’uko ari gutegura album ye
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MARTIN YAKORANYE NA GAFARANGA NA MURAVA
TANGA IGITECYEREZO