RFL
Kigali

Police FC yasinyishije Nyamurangwa Moses wakiniraga Sunrise FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/06/2023 8:10
0


Umukinnyi wo mu kibuga hagati, mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23, Nyamurangwa Moses, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC iri kwiyubaka bundi bushya.



Nyamurangwa Moses uvuka mu Karere ka Nyagatare, ubu ni umukinnyi wa Police FC mu gihe kingana n'imyaka ibiri iri imbere, aho abaye undi mukinnyi uva muri Sunrise FC yerekeza muri Police FC nyuma ya Niyibizi Vedaste nawe wakoze mu myaka ishize n'ubwo yahise yisubirira muri aka karere gahana imbibi na Uganda. 

Nk'uko tubikesha Nyamurangwa ubwo yaganiraga na InyaRwanda, uyu musore yasinye amasezerano y'imyaka ibiri ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho yabikoreye mu mujyi wa Kigali, nyuma yaho amasezerano ye yari arangiye muri Sunrise FC.

Nyamurangwa Moses wari umaze imyaka 5 muri Sunrise FC, iyi kipe yagerageje kuba bagirana ibiganiro ariko ntibyakunze kuko yifuzaga kujya kureba ahandi uko byifashe. Umutoza Mashami Vincent ari mu bashimye uyu musore uvukana na Jimmy Gatete ukinira Intare FC, aho yavugaga ko amubonye yamufasha mu kibuga hagati. 

Nyamurangwa yanigaragarije mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23, ubwo bashakaga itike y'igikombe cy'Afurika 

Ntabwo ari Nyamurangwa gusa ikipe ya Police FC yasinyishije, kuko yaje kongerera amasezerano Nsabimana Eric ndetse basinyisha na Niyonsaba Eric wari umukinnyi wa Espoir FC iherutse kumanuka mu cyiciro cya kabiri. 

Abegereye Mashami Vincent bavuga ko uyu mutoza ari gushaka kubaka ikipe y'abasore bakiri bato, ndetse akaba yarabitangiye umwaka ushize ubwo yasinyishaga Rutonesha, na Mugisha Didier wabaye umukinnyi wa gatatu watsinze ibitego byinshi mu mikino yo kwishyura, inyuma ya Mbonyumwami Taiba na Onana. 

Nyamurangwa ni umukinnyi ufite ubushobozi bwo gukina nka Nimero 6 cyangwa 8







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND