Kigali

Do Me ya Bwiza ihagaze miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/06/2023 12:08
2


Umuhanzikazi Bwiza uri mu biganza bya Kikac Music yashyize hanze indirimbo irimo ibimoto bigezweho mu mashusho yo muri iyi minsi ku buryo yagiyeho amafaranga atari mu nsi ya miliyoni esheshatu.



Ni indirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere itariki 5 Kamena 2023. Iri kuri shene ye yitwa Bwiza. Ni indirimbo yise”Do Me” aririmba inkuru y’umusore uba wifashe akaba amuhwitura kwirekura akamubanza kuko”Ndakureba nkabona hari icyo ushaka kumbwira,gusa nanjye wabona hari icyo ushaka kuvuga, sinareba mu mutima wawe gusa wasanga ari kimwe nanjye . gusa iwacu nta baby igigira umujyama urashyuha mpaka usubiye iwabo wa mbeho ibintu biraducanga huuuu…bisaba kwitonda ohhh….if you do me I do u..”.

 

Ni indirimbo yumvikanisha ko umusore wakunze umukobwa agomba gufata iya mbere akabimubwira kuko umukobwa aba atari burihingutse nk’uko umuco nyarwanda ubibatoza.

 

Do Me irimo moto zigezweho mu mashusho y'indirimbo z'ibyamamare (YouTube screen shot)

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Prince Kiiz iyungururwa (mixing and mastering) na Bob Pro, amashusho akorwa na Fayzo Pro. Yafatiwe mu bice bitandukanye birimo Nyamata yo mu karere ka Bugesera no mu Mujyi wa Kigali. 


Amashusho yayo ashingiye mu muhanda batwaye moto, muri studio aho bafatira amafoto, mu kabyiniro ahari uvanga imiziki , muri Pilipili kuri pisine aho baba bari gusoma ibinyamakuru .


Ukurikiye neza wasanga ari ahantu hane bafatiye aya mashusho ku buryo indirimbo yose ihagaze hagati ya miliyoni eshanu na esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda. 

 

Bwiza mu mibare

 

Mu 2022 yasohoye indirimbo z’amajwi icyenda (9) n’iz’amashusho esheshatu (6). Yitabiriye ibitaramo byabereye kuri Canal Olympia, Kwita Izina, CHOGM, n’icyo Kwibohora. 


Yakoze indirimbo yahuriyemo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda barimo abo muri Uganda babiri, umwe wo muri Zambia n’undi umwe wo muri Tanzania. Yakoreye imenyeshabihangano bye muri Uganda anyarukira muri Kenya asura Trace, Boomplay na Citizen ifite radiyo na televiziyo zirenga icyenda ziyoboye ibindi bitangazamakuru mu karere.


 Bwiza aherutse kuva I Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Lyon yahuriye ku rubyiniro na Riderman na Christopher. 


Mu mpera z’icyumweru gishize yaririmbye mu gitaramo gitegurwa n’Umuryango  w'Ubumwe bw’u Bburayi cyitwa European Street Fair cyabereye muri Car Free Zone yo mu Mujyi (Imbuga  City Walk )akaba yaritwaye neza nk'uko mwabikurikiye mu nkuru zacu twakoze.


Bwiza ari kwamamariza sosiyete ya Infinix icuruza telefoni zigezweho akaba ari no kugaragara yamamaza inzoga ya Amstel yengwa na Bralirwa Plc. Bwiza ari gukora ku muzingo azamurikira abafana be ku itariki 15 Nzeri 2023.


REBA HANO DO ME YA BWIZA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manuel1 year ago
    Ese afitumwana
  • Iradukunda efremu 1 year ago
    Ndagukunda kuburyo oe utabyumva pe kd kmez ugimbere wange



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND