RFL
Kigali

Haiti: Abagera kuri 42 bapfuye,11 baburirwa irengero mu mwuzure uteye ubwoba

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/06/2023 11:47
0


Mu gihugu cya Haiti ibihumbi n’ibihumbi byavanywe mu byabo ndetse abenshi bahitanwa n’umwuzure mu gihe igihugu cyahuye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibibazo bya Politiki.



Ibinyamakuru AL JAZEERA na NEWS AGENCIES byatangaje ko abantu benshi bapfiriye mu kirwa cya Karayibe muri Haiti kubera imvura nyinshi n’umwuzure byarengeye igihugu.

Ku wa mbere, ikigo cya leta gishinzwe guhangana n’ibiza cyavuze ko byibuze abantu 42 bishwe, 13,300 babuze amazu yabo, naho 11 baburiwe irengero nyuma y’icyumweru cy’imvura nyinshi yateje inkangu bigatuma imigezi isandarira mu nkengero zayo.


Ikigo gishinzwe kurengera abaturage muri iki gihugu, cyatangaje ku wa mbere kiti: "Ni ngombwa gukurikiza ibyifuzo by’inzego z’ibanze ku bijyanye no gukumira ingaruka z’umwuzure no kwimurwa". 

Ikigo cyongeyeho kiboneyeho gufata umwanya wo kwibutsa abantu bari mu byago kudaca mu nzira zarengewe n’amazi uko ibintu bimeze kose.

Umwuzure wahinduye imihanda  imigezi, yangiza amazu, yimura abaturage kandi itwara imodoka n’imyanda.

Ibi biza, bije bikurikira ibibazo byugarije Haiti, harimo iby’ubukungu bwifashe nabi, ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorwa n’udutsiko tw’amabandi ndetse n’imidugararo ya Politiki.


Tariki ya 3 Kamena amazi yatangiye gukura abantu mu ngo zabo bu bice byose bigize iki  gihugu harimo  Ouest, Nippes, Sud-Est, Nord-Ouest na Centre.

Ku cyumweru, guverinoma yatangaje ko hapfuye abantu 15. Ariko ku wa mbere, ikigo gishinzwe kurengera abaturage kivugurura umubare w’abantu bishwe, bagera kuri 42, naho 85 barakomereka.

Abayobozi ba Haiti batangaje ko amatsinda ashinzwe ubutabazi bw’ibanze ari kugerageza kugera ku baturage bahuye n’ibibazo, amwe muri yo akaba yarahagaritswe n’inzira zafunzwe n’umwuzure.

Ku cyumweru, ku rukuta rwe rwa twitter, Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yatangaje ko guverinoma iri gukorana n’ibigo by’ibigo by’imbere mu gihugu ndetse n’amahanga kugira ngo “ifate ingamba zihutirwa hagamijwe kureba uburyo haboneka ibisabwa ubu.”

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa ku Isi, ryatangaje ko rizatangira guha abimuwe amafunguro, no gukusanya ubushobozi bwo gutanga ibiribwa byumye ku bantu bagera ku 15,000.

Loni ivuga ko umwuzure wazanye izindi ngorane ku Banyahayiti, kuko hafi kimwe cya kabiri cyabo bari basanganwe ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa na mbere y’umwuzure. Ibi byago kandi birasa nk’ibiburira abanyagihugu bafite amikoro make, kwitegura no gushaka uko bakwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND