Urukundo ntirugira ikigero ruhitamo cyangwa imyaka ruheraho, uretse ko ruyoborwa. Ni urwa buri wese kandi buri gihe. Ese niba ari ko bimeze, buri wese yemerewe kujya mu rukundo ku myaka yose yaba afite cyangwa hari ikigero gisabwa? Ese ni iki umubyeyi asabwa gukora mu gihe umwana we yarwishoyemo?
Mu kugira ngo twinjire neza muri iyi ngingo, reka turebere hamwe ubwoko 2 bw’urukundo. Ubusanzwe mu buzima habamo ubwoko bwinshi bw’urukundo ariko twavuga nka; Philia Love, uru ni urukundo rutabamo amarangamutima cyangwa ibindi byiyumviro bidasanzwe.
Uru ni
urukundo ruhuza abantu bahuje indangagaciro ndetse n’ibindi, akenshi
rusobanurwa nk’urukundo rw’abavandimwe.
Urukundo ruvugwa cyane
ari narwo tugiye gutindaho ni ‘Romntic Love’. Uru rukundo ruhuza
abantu babiri bakundana cyane kandi bikagaragarira n’inyuma muri bo. Uru rukundo
akenshi ruba rwerekeza ku kuryamana cyangwa gushakana hagati yabo bombi.
Uru rukundo ntabwo rugira imipaka kuko abakundana uru rukundo, barahoberana, bagasomana, bagafatana ibiganza haba mu ruhame cyangwa bari bonyine, barasurana, mbese uru rukundo rugendera cyane kubigaragara inyuma.
Abakundana uru rukundo ntabwo batinya no
kuryamana kuko amarangamutima yabo aba yaramaze kubabeshya ko byose babyemerewe
kabone n’ubwo ntamyaka ihagije baba bafite cyangwa batarasezerana imbere y’amategeko
bikaba ikibazo gikomeye mu gihe ruhuje abana bakiri bato cyangwa umwana n’umuntu
mukuru umuruta nk’uko tubicyesha www.ftd.com.
Newportacademy.com, batangaza ko impamvu nyamukuru zituma abana bato bishora mu nkundo ari ibyo bita ‘Crushing’. Aha, iki kinyamakuru gisobanura ko ‘Imisemburo y’ubuto ibabwira ko bakwiriye gukundana bityo yakubita umuntu amaso akibwira ko yamukunze nyamara atari byo’.
Iki kinyamakuru kigira kiti: ”Iyo abana batangiye
kwiyumvamo urukundo no gukundana buhubutsi, ababyeyi babo baba barebera hakurya
ntacyo bavuga.
Ababyeyi bagafashe iya mbere mu gutuma umwana wabo
ukiri muto adakururwa n’icyirwa ‘Crushing’ kiba cyubakiye ku binyoma umubiri we
uba wamuhaye, maze bakamugira inama ubudasiba”.
Muri iki gice cyitwa ‘Crushing’ kiyobya abana benshi,
ikintu bakora ni ukureba umuntu bakumva bamukunze bamuboneye kure, ubundi
bagatekereza ko arimo kubakurura. Hari n’ubwo batavugana ariko imico ye n’imisemburo
ye y’ubwana bikamwereka ko agomba gukundana.
Ni amahano mu gihe umwana w’umukobwa yaba yibwiye ko
yakunze umusaza w’imyaka 40 maze uwo akamureka akamwangiza ubwo kandi abona ari
muto. Aha ni ho Leta zimwe na zimwe zigera zigafata ibyemezo bikakaye kuko ziba
zizineza ko uwo mwana muri we atari yagira amarangamutima ahamye yo
gukunda abikuye ku mutima.
Uretse imbuga nkoranyambaga zihuza abo bana na bagenzi
babo cyangwa ababasumba akaba ariho bakuraho uburyo bwo kubavugisha, aba bana
bahurira no munzira, ku rusengero, mu isoko n’ahandi.
ESE
NI IKI GIKURIKIRA NYUMA YO GUKUNDANA URUSHINGIYE KURI ‘CRUSHING’?
Iki kinyamakuru www.ftd.com, kigaragaza ko igikurikira ari ‘Break
Up’ cyangwa gutandukana. Bene uru rukundo ntabwo rumara iminsi kuko nyuma y’agahe
gato ubwabo babona ko ibyo barimo batabizi bagatana batavuganye cyangwa bagapfa
bombo.
Ababyeyi bagirwa inama yo kuyobora abana babo mu
bijyanye n’urukundo kugira ngo hatazabaho gusimburanya abakunzi, umwana afite
imyaka 15 akazigia 22 yaramaze gusenya ingo nki 100. Urukundo ruba rwiza iyo
rugendanye n’imyaka ndetse n’ibyo umuntu yifitemo ubwe aho kwishuka.
TANGA IGITECYEREZO