RFL
Kigali

Kuki abana bakiri bato basigaye bishora cyane mu rukundo kandi batarushoboye ?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:5/06/2023 20:25
1


Urukundo ntirugira ikigero ruhitamo cyangwa imyaka ruheraho, uretse ko ruyoborwa. Ni urwa buri wese kandi buri gihe. Ese niba ari ko bimeze, buri wese yemerewe kujya mu rukundo ku myaka yose yaba afite cyangwa hari ikigero gisabwa? Ese ni iki umubyeyi asabwa gukora mu gihe umwana we yarwishoyemo?



Mu kugira ngo twinjire neza muri iyi ngingo, reka turebere hamwe ubwoko 2 bw’urukundo. Ubusanzwe mu buzima habamo ubwoko bwinshi bw’urukundo ariko twavuga nka; Philia Love, uru ni urukundo rutabamo amarangamutima cyangwa ibindi byiyumviro bidasanzwe.

Uru ni urukundo ruhuza abantu bahuje indangagaciro ndetse n’ibindi, akenshi rusobanurwa nk’urukundo rw’abavandimwe.

Urukundo ruvugwa cyane ari narwo tugiye gutindaho ni ‘Romntic Love’. Uru rukundo ruhuza abantu babiri bakundana cyane kandi bikagaragarira n’inyuma muri bo. Uru rukundo akenshi ruba rwerekeza ku kuryamana cyangwa gushakana hagati yabo bombi.

Uru rukundo ntabwo rugira imipaka kuko abakundana uru rukundo, barahoberana, bagasomana, bagafatana ibiganza haba mu ruhame cyangwa bari bonyine, barasurana, mbese uru rukundo rugendera cyane kubigaragara inyuma.

Abakundana uru rukundo ntabwo batinya no kuryamana kuko amarangamutima yabo aba yaramaze kubabeshya ko byose babyemerewe kabone n’ubwo ntamyaka ihagije baba bafite cyangwa batarasezerana imbere y’amategeko bikaba ikibazo gikomeye mu gihe ruhuje abana bakiri bato cyangwa umwana n’umuntu mukuru umuruta nk’uko tubicyesha www.ftd.com.

Newportacademy.com, batangaza ko impamvu nyamukuru zituma abana bato bishora mu nkundo ari ibyo bita ‘Crushing’. Aha, iki kinyamakuru gisobanura ko ‘Imisemburo y’ubuto ibabwira ko bakwiriye gukundana bityo yakubita umuntu amaso akibwira ko yamukunze nyamara atari byo’.

Iki kinyamakuru kigira kiti: ”Iyo abana batangiye kwiyumvamo urukundo no gukundana buhubutsi, ababyeyi babo baba barebera hakurya ntacyo bavuga.

Ababyeyi bagafashe iya mbere mu gutuma umwana wabo ukiri muto adakururwa n’icyirwa ‘Crushing’ kiba cyubakiye ku binyoma umubiri we uba wamuhaye, maze bakamugira inama ubudasiba”.

Muri iki gice cyitwa ‘Crushing’ kiyobya abana benshi, ikintu bakora ni ukureba umuntu bakumva bamukunze bamuboneye kure, ubundi bagatekereza ko arimo kubakurura. Hari n’ubwo batavugana ariko imico ye n’imisemburo ye y’ubwana bikamwereka ko agomba gukundana.

Ni amahano mu gihe umwana w’umukobwa yaba yibwiye ko yakunze umusaza w’imyaka 40 maze uwo akamureka akamwangiza ubwo kandi abona ari muto. Aha ni ho Leta zimwe na zimwe zigera zigafata ibyemezo bikakaye kuko ziba zizineza ko uwo mwana muri we atari yagira amarangamutima ahamye yo gukunda abikuye ku mutima.

Uretse imbuga nkoranyambaga zihuza abo bana na bagenzi babo cyangwa ababasumba akaba ariho bakuraho uburyo bwo kubavugisha, aba bana bahurira no munzira, ku rusengero, mu isoko n’ahandi.

ESE NI IKI GIKURIKIRA NYUMA YO GUKUNDANA URUSHINGIYE KURI ‘CRUSHING’?

Iki kinyamakuru www.ftd.com, kigaragaza ko igikurikira ari ‘Break Up’ cyangwa gutandukana. Bene uru rukundo ntabwo rumara iminsi kuko nyuma y’agahe gato ubwabo babona ko ibyo barimo batabizi bagatana batavuganye cyangwa bagapfa bombo.

Ababyeyi bagirwa inama yo kuyobora abana babo mu bijyanye n’urukundo kugira ngo hatazabaho gusimburanya abakunzi, umwana afite imyaka 15 akazigia 22 yaramaze gusenya ingo nki 100. Urukundo ruba rwiza iyo rugendanye n’imyaka ndetse n’ibyo umuntu yifitemo ubwe aho kwishuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SERESITINI10 months ago
    NUKO.ABABYEYI.NABAREZI.BAGOMBA.KUBAGIRA.INAMAKURUKUNDO





Inyarwanda BACKGROUND