Imyiteguro ni yose mu Karere ka Huye ahagiye kubera imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro cya 2023.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 3 Kamena 2023, kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye hagiye kubera ibirori bikomeye bya ruhago mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro.
Guhera saa sita harakinwa umukino wo gushaka umwanya wa 3 aho Kiyovu Sports icakirana na Mukura VS, naho saa cyenda ni bwo haba umukino utagerejwe na benshi, uri buhuze Rayon Sports barwanira igikombe cy'Amahoro.
Iyi mikino yakaniwe cyane n’abafana kubera ko abataraye mu karere ka Huye bahazindukiye. Guhera saa tatu imiryango ya sitade irafunguye ndetse abenshi bamaze no kwinjira.
Abafana biganjemo aba Rayon Sports ndetse na APR FC nibo bari muri sitade nubwo amakipe yabo ari bukine nyuma ya saa sita.
Abafana bamaze kugera muri sitade
Abafana binjira muri sitade
TANGA IGITECYEREZO