Kigali

Injira muri EP ya mbere ya Kenny Sol ukubutse i Dubai

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:1/06/2023 21:33
1


Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol, agiye gushyira hanze 'Extended Play' (EP) ya mbere nyuma y’imyaka irenga ine atangiye urugendo rwo kwikorana umuziki.



Umuhanzi Kenny Sol nyuma yo gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu mu mujyi wa Dubai, agiye gushyira hanze "EP" yise” Stronger Than Before”, ikaba iya mbere uyu muhanzi akoze nyuma y’imyaka irenga ine amaze atandukanye n’itsinda Yemba Voice agatangira kwikorana ku giti cye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu muhanzi yavuze ko uyu muzingo usobanuye byinshi ku mwuga w’ubuhanzi akora ndetse ko yahisemo izina ”Stronger Than Before” kugira ngo ahumurize abantu ntibacike intege mu byo banyuramo mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati ”Stronger Than Before ni izina ryahiswemo kugira ngo duhumurize abantu, ntibacike intege mbese tubongerere icyizere. Kandi nanone risobanuye byinshi ku mwuga wanjye ku by'ibyo nifuza kugeraho cyangwa guha abakunzi banjye kuko sinteze kubatenguha." 

Kenny Sol ni umwe mu bahanzi batatu bari bagize itsinda Yemba Voice ryakanyujijeho mu muziki riza gusenyuka mu Ukuboza 2018 buri umwe atangira urugendo rwo kwikorana ku giti cye. Nyuma yo kuva muri iri tsinda, Kenny Sol yagaragaje umurava ukomeye cyane akorana n’abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie nyuma nawe baje gutandukana adashyize hanze umuzingo n’umwe. 

Abajijwe ku mpamvu mu myaka yose amaze yikorana yahisemo uyu mwaka wa 2023, ngo asohore umuzingo yavuze ko ntacyo yagendeyeho awutoranya ahubwo ko afite byinshi ateganyiriza abafana be ku buryo atari gukomeza kubicisha ipfa.

Ati ”Yego niwo muzingo wa mbere ariko kandi si nawo wa nyuma kuko mfite byinshi nyeneye guha abantu banjye, rero ntacyo nagendeyeho mpitamo umwaka ahubwo mfite byinshi nyeneye guha abantu banjye.”

Uyu muhanzi kandi yemereye InyaRwanda ko ateganya gushyira hanze indirimbo nshya ku wa gatanu tariki 02 Kamena, ikaba urufunguzo [Intro] rwa Ep “Stronger Than Before” igizwe n’indirimbo 7 azashyira hanze tariki 30 Kamena 2023.

Sol nyuma yo gutangira inzira yo kwikorana, ni umwe mu bahanzi  bagaragaje ubushake bwo kwambutsa umuziki nyarwanda, atangira gufatira amashusho y’indirimbo ze mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania aho yafatiye ‘Quality’ yakoranye na ‘Double Jay’ ukorera mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafatiye amashusho ya ‘Say my name’ n’ahandi.

Ku kuba bishoboka ko kuri uyu muzingo hazagaragaraho amashusho yakoreye mu bihugu bitandukanye, yahamije ko hari ayo yafatiye mu bindi bihugu kandi ko abantu bakwiye kwitega uyu muzingo kuko yizeye ko uzabanyura. Ati” Of Course harimo amashusho y’ahantu hatandukanye muzabimenyeshwa vuba”

Kenny yakomeje asobanura ko uyu muzingo amaze amezi atanu ategura, usobanuye byinshi ku buzima bwite kandi ko atari kuri we gusa ahubwo ko no ku bantu bose bafite ubushake bwo gukora ikintu ntibacike intege. Ati” Isobanuye ubuzima muri rusange kandi si kuri njye gusa ahubwo kuri buri muntu ufite ubushake bwo gukora ikintu runaka, adateganya gusubira inyuma.”

Hari amafoto InyaRwanda yakiriye Kenny Sol ari muri Tanzania ari kumwe na bamwe mu bakorana na Harmonize bikavugwa ko bafitanye umushinga ushobora no kuba uri kuri iyi Ep nshya yitegura gusohora. Kuri iyi ngingo Kenny Sol yavuze ko yahuye na Harmonize ubwo yari mu Rwanda ariko yirinda kwemeza cyangwa guhakana ko baba barakoranye indirimbo.

Yagize ati “ Ntabwo ari cyo bisobanuye kuko yaba ari Harmonise ubwo aheruka hano kandi twabashije kubonana turanaganira, ibijyanye n’abariho kuri Ep ndigutegura uburyo nabibagezaho muri rusange “



Kenny Sol agiye gushyira hanze indirimbo ‘Intro’ ku wa gatanu tariki 02 Kamena, izasogongeza abantu uburyohe bwa Ep “ Stronger Than Before” izajya hanze tariki 30 Kamena 2023


Uyu muhanzi ni umwe mu bifashishijwe mu gususurutsa ibihumbi by’abafana bitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika mu mikino iherutse gusozwa i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bugingo Aimable 1 year ago
    Kbs turamushyugikiye umusaza kandi akomeze Abe stronger than before kandi much respect 🙏 kuri Kenny Sol turabakunda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND