Umunyabigwi muri filime wibitseho ibihembo na za miliyari zitagira ingano, Al Pacino agiye kubyara umwana ku myaka ye 83.
Nk'uko byinshi mu bitangamakuru mpuzamahanga nka Daily Mail
byabigarutseho, inkuru yamaze kuba kimomo ko icyamamare muri filime Al Pacino w'imyaka 83 agiye
kwibaruka umwana w’umuhungu.
Noor Alfallah uri mu rukundo na Al Pacino nawe yatangaje
ko rwose atari ibinyoma, ko ku myaka ye 29 agiye kubyarana n’umusaza bamaze igihe
kitari gito mu munyenga w’urukundo.
Ubu Alfallah afite inda y’amezi umunani, bivuze ko abura ukwezi kumwe ngo yibaruke.
Urukundo rwa Al Pacino na Alfallah rwamenyekaye
cyane guhera muri Mata 2022.
Mu busanzwe Al Pacino afite abana 3 yabyaranye n’abagore
babiri: Beverly D’Angelo babyaranye abana b’impanga na Jan
Tarrant bafitanye umwana umwe.
Ni mu gihe Alfallah we yamamaye mu rukundo n’umuhanzi w’umwongereza
Mick Jagger n’umuherwe utunze za miliyari, Nicolas Berggruen.
Bamwe mu bumvise iyi nkuru y'uko Al Pacino agiye kwibaruka, bavuze ko 'Imana nibishima bakibaruka, umwana wa Al Pacino azagera mu myaka 18, se na we arimo yishimira kuzuza ikinyejana'.
Ni agahigo Al Pacino aciye kuko undi musaza mu byamamare
waherukaga kumvikana ko yibarutse akuze ni De Niro w’imyaka 79
wabyaranye na Tiffany Chen.
Ni mu gihe ku isi umusaza w’umunya Australia witwa Les Colley
ari we wabashije kubyara akuze ku myaka 92 n’amezi 10.
TANGA IGITECYEREZO