RFL
Kigali

U Rwanda, u Burundi na DRC basangiye ubunararibonye mu kwita ku bafite ihungabana mu nama yateguwe na CPR

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2023 9:11
0


U Rwanda, u Burundi na Congo byiyemeje gukoresha uburyo bukoreshwa mu gufasha no kwita ku bafite ihungana n'abafite uburwayi bwo mu mutwe.



Abitabiriye inama yateguwe n'Inama y'Abaprotestanti mu Rwanda (CPR), yatumiyemo imiryango yita ku bafite ihungabana ndetse n'abafite uburwayi bwo mu mutwe, biyiyemeje gukoresha uburyo bukoreshwa mu gufasha no kwita ku bafite ihungana n'abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ni inama yiswe "Atelier Regional sur les approaches de lutte Contre le Pyschotraumatisme dans la Region des grands Lacs". Yaberaga muri Kigali, ikaba yasojwe kuwa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023. Yitabiriwe n'imiryango ihurira mu ihuriro ry'Akarere k'Ibiyaga bigari rimaze igihe kingana na manda ebyiri riyobowe n'u Rwanda.

Imiryango yitabiriye iyi nama, ni iyita ku bahungabanye ndetse n'abafite uburwayi bwo mu mutwe. Yitabiriwe kandi n'abafatanya bikorwa b'iyi miryango baturutse mu Budage mu muryango utera inkunga indi miryango ikorera muribi bihugu ari wo Pain du Monde.

Ibiganiro byatanzwe muri iyi nama byibanze ku gutangira ubunararibonye cyane cyane ku buryo buri gihugu gikoresha mu kurwanya ihungabana n'indwara zo mu mutwe zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'izituruka ku zindi mpamvu zitandukanye.

Mu kiganiro cyatanzwe na Dr. Jean Damascene Iyamuremye wari uhagarariye Ikgo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yagarutse ku rugendo rukomeye rwo kwita ku bahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse atanga ishusho n'uburyo bihagaze ubu.

Yavuze kandi n'uburyo u Rwanda rwabashije guhangana n'ibibazo by'ihungabana, icyakora avuga ko n'ubu urugamba rugikomeje kuko imibare ikiri hejuru haba mu Rwanda ndetse no mu Karere k'Ibiyaga bigari (CPGL).

Yagize ati: "Dusangiye amateka, duhuriye kuri byinshi ndetse umwanzi duhanganye nawe ni umwe ni ihungabana n'indwarwa zizanwa naryo. Mureke dushyire hamwe turwanye uyu mwanzi w'iterambere ry'imiryango yacu, ibihugu byacu ndetse w'Akarere kacu".

Mu ijambo risoza iyi nama, Perezida w'iri huriro Pastor Mutabazi Samuel wari uhagarariye CPR ari nayo yateguwe iyi nama, yagarutse ku gushima abafatanyabikorwa batandukanye ndetse ashimira byimazeyo ibimaze kugerwaho mu kwita ku bahungabanyijwe n'impamvu zitandukanye. Yavuze ko u Rwanda rugiye gushyira mu bukorwa imyanzuro yavuye muriyi nama.

Yagize ati: "Imiryango itandukanye yaje ihagarariye ibihugu by'u Rwanda, u Burundi na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivuye hano bitwaye impamba ikomeye ndetse n'ingamba nshya mu gukomeza ibikorwa byo kwita ku bahungabana, kurwanya ihungabana ndetse no gukomeza kuba abu mumaro kuri Sosiyete "

Imibare Iheruka igaragaza ubwiyongere bw'abahungabana ndetse n'abarwayi benshi bafite indwara zo mu mutwe byaba mu Rwanda, mu Burundi ndetse na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Perezida w'iri huriro Rev Pastor Mutabazi Samuel wari uhagarariye CPR ari nayo yateguwe iyi nama

Abitabiriye iyi nama babonye uburyo bwiza bwo gusangira amakuru y'uko bihagaze mu bihugu baturukamo no gufatanya gushaka igisubizo


Christine Musongay waturutse i Goma muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo


Mayondo Consolate waturutse i Burundi


Dr. Jean Damascene Iyamuremye (RBC) yagarutse ku rugendo rukomeye rwo kwita ku bahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994


Ifoto y'urwibutso y'abitabiriye iyi nama yateguwe na CPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND