Kigali

Irebere ikizubazuba Da Manzi ugaragara yazonze Element, Bruce Melodie na Ross Kana mu ndirimbo bahuriyemo-AMAFOTO 30

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/05/2023 12:57
0


Indirimbo yari itegerejwe na benshi yiswe ‘Fou De Toi’ ya Element yafatanije na bagenzi be bahuriye muri 1:55AM inzu itunganya ikanareberera inyungu z’umuziki Bruce Melodie na Ross Kana, yageze hanze.



Ni indirimbo ya kabiri Element ashyize hanze nyuma y’iyo yaherukaga yise ‘Kashe’ iri mu zamwerekanye nk’umwe mu bahanzi bashoboye kandi bo kwerecyezaho amaso.

Mu masaha macye ashize ni bwo Element yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise ‘Fou De Toi’, bigaragara ko yatwaye akayabo mu kuyitunganya.

Hari amakuru ko abantu babarirwa mu ijana bayigizemo uruhare barimo n'abayigaragaramo. Ni indirimbo yakorewe i Karongi muri hoteli ya ‘Chateau de Marara’.

Amakuru avuga ko byose byayigenzeho bibarirwa mu kayabo ka miliyoni 15Frw, gusa ntawabishidikanyaho kuko ifite umwihariko.

Inkuru y’iyi ndirimbo yaba mu buryo bw’amajwi yanahujwe n’amashusho ni iy’urukundo, aho aba bahanzi bose baba bahamiriza inkumi ko bazayikunda by'akataraboneka.

Mu mashusho hagaragaramo aba bahanzi bose bifuza kwegukana Igikomangomakazi bagakora iyo bwabaga, nyamara bikarangira Element ari we umwegukanye.

Tugiye kukugezaho mu buryo bw’amafoto uyu mukobwa uba yasajije aba bahanzi bose. Amazina ye ni Cynthia Manzi, ariko ku mbuga nkoranyambaga akoresha izina rya Da Manzi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘FOU DE TOI’ YA ELEMENT, BRUCEMELODIE NA ROSS KANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND