Umunyamideli uri no mu bari n’abategarugori batigisa imyidagaduro y’Akarere k’Ibiyagabigari, Paula Kajala yibitseho imodoka ya za miliyoni nk’umushabitsi umaze kugera kure.
Ku myaka
20 Paula Kajala amaze kugira imodoka zitari nke. Ibijyanye n'imodoka nshya yaguze, yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Uyu mukobwa
agaragaraza ko atewe ishema no kuba yabashije kwibikaho imodoka yo mu bwoko bwa
Toyota Vanguard yo mu ibara ry’umukara.
Uretse kumurika imyambaro, uyu mukobwa ari no mu bushabitsi bwayo binyuze muri
Paula Closet yashinze.
Paula yatangaje ko iyi modoka yaguze ihagaze miliyoni 45 z’amashilingi ya Tanzania akaba
ari asaga miliyoni 21Frw.
Mu
butumwa yaherekesheje amafoto y’imodoka ye yashimye Imana ikomeje kumuteza intambwe.
Ati”Murebe
imodoka yanjye nshya. Ntewe ishema nanjye. Uyu munsi mbashije kugera ku gahigo
ko gutwara imodoka ya miliyoni 45 Tsh nakuye mu mbaraga zanjye.”
Yongeraho
ati”Mana ndagushima kandi ubu ni bwo ibintu bigitangira mutegereze.”
Iyi
modoka ibaye iya kabiri yibitseho muri uyu mwaka nyuma y'iyo
nyina yamuhayemo impano muri Mutarama 2023 yo mu bwoko bwa Toyota Crown.
TANGA IGITECYEREZO