RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo na Al-Nassr FC bahunze igikombe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/05/2023 7:52
0


Ikipe ya Al-Nassr FC ikinamo Cristiano Ronaldo ntabwo igifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya Saudi Arabia nyuma yo gutakaza amanota bakanganya na Al-Ettifaq.



Zimwe mu ntego Al Nassr yaguriye kizigenza Cristiano Ronaldo ndetse ikemera no kumugira umukinnyi uhembwa amafaranga menshi ku Isi harimo no kubafasha kwegukana ibikombe.

N'ubwo uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yari yizeweho gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya Shampiyona cy'uyu mwaka ariko kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, byarangiye bagitakaje. 

Ni nyuma y'umukino bakinnyemo na Al-Ettifaq, Al-Nassr yari yagiye mu kibuga ibizi ko igomba gutsinda nibura kugira ngo igumane imibare ishoboka.

Ikipe ya Al-Ettifaq yari imbere y'abafana bayo niyo yabanje igitego hakiri kare mu gice cya mbere gitsinzwe n'umukinnyi witwa Youssoufou Niakate, mu gice cya kabiri nibwo Al-Nassr yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Luiz Gustavo.


Cristiano Ronaldo na Al-Nassr baraye bavuye ku gikombe cya Shampiyona 

Abasore ba Al-Nassr bakomeje kugerageza ngo bashake igitego cya 2 ariko ku kukibona biragorana iminota y'umukino irinda irangira banganya 1-1.

Uyu mukino ntabwo Cristiano Ronaldo yawurangije dore ko yasimbujwe habura iminota 6 ngo urangire, uku kubura amanota 3 byatumye Al-Ittihad yatsinze uyu umukino ihita yegukana igikombe.

Mbere y'umukino, Al-Ittihad yarushaga Al-Nassr amanota 3 ariko hahise hajyamo ikinyuranyo cy'amanota 5 kandi hasigaye umukino umwe gusa ubundi shampiyona ya Saudi Arabia igashyirwaho akadomo.

Ubwo bivuze ko n'ubwo uwo mukino usigaye Al-Ittihad yatsindwa maze Al-Nassr ikawutsinda n'ubundi hasigaramo ikinyuranyo cy'amanota 2.

Cristiano Ronaldo kuva yagera muri iyi kipe yo muri Saudi Arabia mu mpera z'umwaka ushize amaze kuhakina 16 yatsinzemo ibitego 14.


Cristiano Ronaldo utishimiye kuba batwawe igikombe







Ikipe ya Al-Ettifaq yageze ku mukino wa nyuma biyihesha kuzegukana igikombe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND