RFL
Kigali

Ibyo amaso y'abantu atabonye bishobora kuba ku munsi wa nyuma wa shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/05/2023 11:39
0


Mu mpera z'iki cyumweru shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo irashyirwaho umutemeri, ariko amakuru y'uwegukana igikombe yakomeje kuba ubwiru kuva iyi shampiyona yatangira.



Nyuma y'amezi hafi icyenda hakinwa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru umwaka w'imikino 2022/23, kuri iki cyumweru haravuzwa ifirimbi ya nyuma ndetse igomba gutanga igikombe kitarabona nyiracyo.

Amakipe atatu niyo ahanganiye shampiyona, ariyo Kiyovu Sports APR FC, ndetse na Rayon Sports. Izi kipe ebyiri za mbere nizo ziri ku gikombe ku buryo bukomeye, kuko zose zinganya amanota 60.

Rayon Sports, iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 58 bivuze ko iramutse itsinze umukino wayo na Sunrise FC Kiyovu Sports na APR FC zigatsindwa, yahita yegukana shampiyona.

Gusa ku rundi ruhande nanone, ikipe ya APR FC niyo ifite amahirwe ari hejuru, kuko izi kipe eshatu niyo zatsindwa zose, yakegukana igikombe ndetse niyo zatsinda zose yakegukana igikombe cya shampiyona kubera ibitego izigamye.

Kiyovu Sports birasaba iki ngo yegukana shampiyona?

Kiyovu Sports mbere y'uko umunsi wa 28 wa shampiyona ukinwa, yasabwaga amanota 4 mu mikino ibiri, none ubu irasabwa amanota 3 ndetse n'ibitego akayabo.

APR FC irarusha ibitego 10 ikipe ya Kiyovu Sports, kuko imwe izigamye ibitego 25 indi ikazigama ibitego 15. Mu 2020/21, APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona irusha ibitego gusa ikipe ya As Kigali. Ndetse mu gihe Kiyovu Sports itagira icyo ikora, nabi bikaba ariko byazayigendekera.

Kiyovu Sports irashaka gukora akantu

Ubu intego ni imwe kuri Kiyovu Sports kuko iyi kipe yafashe umwanzuro wo gutsinda Rutsiro FC nibura ibitego biri hejuru y'icumi, cyangwa se bikaba byakiyongera bigendanye n'uko umukino wa Gorilla FC na Kiyovu Sports uzaba umeze.

Uko imikino y'umunsi wa nyuma izakinwa

Ku wa gatandatu

Mukura VS Musanze FC
Gasogi United vs Espoir FC

Ku cyumweru
Bugesera FC vs As Kigali
Police FC vs Marine FC
Etincelles FC vs Rwamagana City
Sunrise FC vs Rayon Sports
Sunrise FC vs Rayon Sports
Kiyovu Sports vs Rutsiro FC
Gorilla FC vs APR FC


Kiyovu Sports irasabwa gutsinda kugira ngo yizere ku guma mu cyiciro cya mbere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND