RFL
Kigali

Arnold Schwarzenegger yagarutse bushya muri sinema

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/05/2023 10:19
0


Umukinnyi wa filime w'icyamamare Arnold Schwarzenegger wari umaze igihe atagaragara mu isi ya sinema, kuri ubu yagarutse bushya ndetse anahambwa inshingano kuri Netflix.



Arnold Schwarzenegger yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutangaza imirimo ye mishya. Kugera ku biro bye bishya aziye muri burende, ni yo mashusho bahisemo gukoresha basangiza abafana be aya amakuru.

Uyu mugabo rurangiranwa mu gukina firime wanakunzwe mu zirimo Terminator na Predator, azinjira mu ikipe ya Netflix, ishinzwe gutunganya ibihangano byayo. 

Mu mashusho meza cyane, Netflix na Schwarzeneger batangaje umubano wabo w'akazi, aho Arnold azaba umuyobozi mushya w’imirwanire (action) muri iki kigo gicuruza ibihangano by’umwihariko firime, kimwe mu bikomeye ku isi.

Arnold Schwarzenegger yahawe akazi kuri Netflix

Muri aya mashusho mashya, Netflix yatangaje ko  Arnold afite inshingano nshya zo gukora mu kiciro cyo gutunganya ibihangano(production). Ikindi kandi, aya mashusho basohoye yanamamazaga firime y’uruhererekane nshya y’uyu mugabo, yitwa FUBAR.

Guhera tariki 25 Gicurasi, Nrtflix iratangira kwerekana filime y'uruhererekane nshya yitwa 'FUBAR' ya Arnold Schwarzenegger

Night Agent, FUBAR, Extraction 2 na Witcher, zizaba zimwe muri firime Arnold Schwarzenegger azagiramo uruhare ku mwanya we mushya. 

Uretse kuba abantu bashimishijwe no kuba Arnold Schwarzenegger yabonye akazi gashya, bizaba bishimishije kubona umusanzu wa Arnold Schwarzenegger mu bikorwa by'umwimerere by’uru rubuga rushaka kongera kuzamuka kurusha uko rwahoze.

Netflix kandi iri no gutunganya filime y'uruhererekane ivuga ku buzima bwa Arnold Schwarzenegger, kuva ari ukora ibijyanye no kubaka umubiri kugeza yinjiye muri sinema bikamuhira hamwe n'urugendo rwe muri politiki aho yabaye guverineri wa Leta ya California.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND