Kigali

Jay Z na Beyoncé baguze inzu yabaye iya mbere ihenze i California-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/05/2023 19:19
0


Umuryango w'ibirangirire mu muziki, Jay Z na Beyoncé watangaje ko wamaze kwibikaho inzu ihenze, yaguzwe agera kuri miliyoni 200$ (Ararenga Miliyali 200 Frw)



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023 umuryango, nibwo Jay Z na Beyoncé bahishuye ko bamaze kwibikaho inzu y'akataraboneka yaguzwe arenga miliyali 200 Frw. Iyi nzu iherereye mu gace ka Malibu, Los Angeles ho muri California. Ikaba ariyo nzu ihenze muri California.

Uyu muryango wa Jay Z wabaye ubukombe mu muziki mu njyana ya rap na Beyoncé ubica bigacika mu njyana ya R&B na Pop bakaba bombi bafite urugo rwahiriwe n'umuziki, bitewe n'ayo bawusaruramo.

Jay Z na Beyonce bavuga ko iyi nzu yabahenze kuko bayiguze amafaranga menshi. Ni inzu yihagazeho kuko iri ahantu hafite umurambararo ungana n' ibihumbi 30.

Ibyo bigasobanura ko ifite ibintu byose icyamamare nka Jay Z cyangwa se Beyoncé cyakenera.

Igishushanyo mbonera cyayo cyakozwe n' Umuyapani w'umuhanga mu by'ubwubatsi, Tadao Ando.

Uyu akaba afite ubunararibonye mu byo kubaka kuko ni we watanze umurongo ku nzu ya Kanye West (Ye) na yo iherereye i Malibu. Iyi nzu yari iya William Bell.

Byamutwaye imyaka 15 kugirango irangire. Ni inzu ya kabiri Jay Z aguze I Los Angeles nyuma y’uko mu 2017 baguze Bel Air Mansion ku giciro cya miliyoni $88. Barayivuguruye igera ku gaciro ka miliyoni $100.


Iyi nzu ni iya mbere ihenze muri California (Anthony Barcelo)












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND