Kigali

Pcee & Justin 99 bo muri Afurika y’Epfo bategerejwe i Kigali mu gitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2023 10:50
0


Abasore bo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Pcee &Justin 99 bamamaye mu kuvanga indirimbo zubakiye ku mudiho w’injyana ya Amapiano, bategerejwe i Kigali mu gitaramo ngaruka kwezi kizwi nka Intore Sundays.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, ni bwo Intore Entertainment itegura ibi bitaramo yatangaje ko yatumiye aba basore mu gitaramo kizaba tariki 26 Gicurasi 2023 kuri Mundi Center.

Pcee &Justin 99 bategerejwe i Kigali bamamaye cyane mu ndirimbo bashyize hanze mu bihe bitandukanye nka ‘ZoTata’, ‘Yahyuppiyah’, ‘Kilmanjaro’ n’izindi.

Iki gitaramo kizaba guhera saa munani z'amanywa kugeza saa tanu z'ijoro. Ni kimwe mu bitaramo bitegurirwa mu Rwanda, kandi bigashyigikirwa n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL.

Nk'uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo kwinjira ni 10,000 Frw igihe uguze itike yawe mbere y'umunsi w'igitaramo, ni mu gihe ku munsi w'igitaramo ugomba kwishyura 15,000 Frw. 

Ku meza y'abantu batandatu ni ukwishyura ibihumbi 300 Frw ugahabwa n'icyo kunywa.

Pcee &Justin 99 bazacuranga muri iki gitaramo bazahurira ku rubyiniro n’abarimo Toxxyk, Tyga ndetse na Pyfo.

Pcee Nxumalo [Pcee] asanzwe ari umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo unakorera ibitaramo ahantu hanyuranye. Aherutse guhurira mu ndirimbo yitwa ‘ZoTata’ na Justin King [Justin 99] na EeQue.    

Pcee &Justin 99 baherutse gukorera ibitaramo mu Bwongereza byatanze ibyishimo kuri benshi


Pcee &Justin 99 bategerejwe i Kigali mu gitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwa SKOL


Justin99 utegerejwe i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 26 Gicurasi 2023


 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘YAHYUPPIYAH’ YUBAKIYE MU MUDIHO WA AMAPIANO

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ZOTATA’

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND