RFL
Kigali

Imaze kuba ubukombe! Afro Beat, injyana y'umutima mu muziki nyafurika

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/05/2023 17:10
0


Afro Beat ni imwe mu njyana zikomoka muri Afurika y'Iburengerazuba, ikaba ifiite inkomoko mu gihugu cya Nigeria aho bigoranye cyane kumva hari indi njyana yahangana nayo muri iki gihe.



Afro Beat iri mu njyana zikunzwe cyane ku Isi, yatangiye mu kinyejana cya 21 ndetse iza kumenyekana ahayinga mu 1970 ikomotse ku yitwaga Fuji music, American Jazz and Funk.

Iyi njyana yavumbuwe n'uwitwa "Fela Kuti" 1969_1970 ari nabwo habonetse umuhanzi wa mbere w'injyana ya Afro Beat witwaga 'George W Johson' umucakara wamenyekanye cyane mu muziki wa Amerika ariko ufite inkomoko mu gihugu cya Nigeria hano muri Afrika.


Fela Kuti Umwami w'ibihe wa Afro Beat

Afro Beat yakomotse ku njyana Hip hop, House, Juju, Ndombola R&B na Soca, nubwo kugeza ubu bigaragara ko Afro beat ariyo iyoboye izindi njyana bisa nk'aho bihatanye arizo R&B Hip hop, Afro trap n'imwe mu njyana zikunzwe cyane muri Nigeria yitwa 'Afro high life' imwe mu zikunzwe kugereranywa cyane na Afro beat.

Africa ni umwe mu migabane imaze kumenyekanaho injyana ya Afro beat ugereranyije n'indi migabane yose. Afro Beat ikomoka muri Afrika, imaze kumenyekana cyane cyane mu gihugu cya Nigeria aho kuva kera bamwe mu bahanzi bo muri icyo gihugu bakomeje kwagura umuziki wabo dore ko ari naho ukomoka.

Muri bo twavugamo Serkodi, Jazzy, Korede bello, Mr flouver, Patoranking, Davido, Tiwa Savage, Joeboy, Yemi Alade, Tekno ndetse n'abahoze ari itsinda rya 'Peace quare'. Aba bose ni bamwe mu bagize uruhare rwo kuzamuka kw'iyi njyana ya Afro beat mu gihugu cya Nigeria.

Nitwakwirengagiza ko hari n'abandi bahanzi bakomeye kuri ubu bazamutse vuba bakomeje kuzamura iyi njyana harimo Burnaboy umaze kwifatira imitima y'abatari bake ku isi, Rema, Cky, Omah Lay, Simi, Ayra Star n'abandi benshi batandukanye bo muri icyo gihugu.

Ibi bikaba bikomeza kuzamura ibendera rya Nigeria ndetse n'igikundiro cy'iyi njyana muri Afrika no ku isi. Kuri ubu ibihugu bikomeye ku isi na byo bimaze gukunda iyi njyana nk'urugero Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ubwo abahanzi baho badakunda kuririmba iyi njyana ariko bategura ibihembo by'abahanzi bakora iyi njyana bakoze kuruha abandi mu mwaka.

Kuri ubu Afro beat imaze kuba ubukombe muri Korea y'Epfo ndetse no mu Bwongereza. Muri Afrika si Nigeria gusa, kuko no mur Uganda, Tanzania, Kenya ndetse no mu Rwanda, higanj iyi njyana.

Ubu abahanzi nyarwanda nabo bari kwimakaza iyi njyana, aho twavugamo nk'umuhanzi Mico The Best, Kamichi, Uncle Austin, Bruce Melodie, Kenny Sol n'ababdi benshi


Fela Kuti afatwa nk'Umwami w'ibihe byose w'injyana ya Afro beat


Davido ni umwe mu bahanzi bakomeye bakora injyana ya Afro beat


Wizkid ari mu byamamare byihebeye injyana ya Afro beat


Rema ugezweho cyane muri Nigeria ni umwe mu bakora Afro beat


Mico The Best afatwa nk'umwami wa Afro beat mu Rwanda muri iki gihe

Umwanditsi: Jean Harerimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND