Kigali

NBA: Perezida Kagame yazamuye imbamutima za benshi mu gukunda umukino wa Basketball

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/05/2023 11:07
0


Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, ku isaha ya saa munani n’iminota 29 ni bwo Perezida w'u Rwanda, yanditse amagambo y’icyongereza ashaka kuvuga ko muri uyu mwaka w’imikino ikipe ya Golden State Warriors igenda igera ku byo yitezweho.



Perezida Kagame uherutse guhabwa igihembo na FIFA cyo guteza imbere Siporo ku mugabane wa Afrika, yanditse ati “The Warriors’ year of playing with their food may have caught up to them”. Aya magambo yaherekejwe n’intsinzi ikomeye iyi kipe yakuye imbere ya Los Angeles Lakers. 

Abakurikira Perezida Kagame ku rukuta rwe rwa Twitter, nabo bahise bagaragaza imbamutima zabo nyuma yo kumenya ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame akunda umukino wa Basketball.

Habiyambere ati: ”Reka mbifurize ibyiza hamwe n’ikipe mwihebeye, muyobozi dukunda. Umuyobozi wa mbere muri Afurika wita ku iterambere rya Siporo”. Mu bundi butumwa yongeye avuga ko ubusanzwe yikundiraga umupira w’amaguru ariko ubu akaba agiye kongeraho Basketball.


Perezida Kagame ari mu mujyi wa California ubwo bari bari kureba imikino Basketball

N’abandi benshi bagize ibitekerezo batanga ku butumwa bwa Perezida Kagame. Benshi bagarutse ku kuntu batunguwe no kubona akunda uyu mukino. Bamwe batangiye kwibaza niba mu minsi mike 'tutazabona Visit Rwanda ku myambaro ya Golden State warriors'.

Golden State Warriors yahise ikora ibyo Perezida Kagame yifuzaga kuko yatsinze Los Angeles Lakers. Undi mukino wabaye ni New York Knicks yatsinze Miami Heat.

Ku ikubitiro umukino wabanjirije undi ni uwa New York Knicks na Miami Heat. Agace kambere k’umukino karangiye New York Knicks itsinzwe na 12 kuri 24 ya Miami Heat. Agace ka kabiri New York Knicks yagatsinze kuri 36-23 ya Miami Heat. 

Agace ka gatatu New York Knicks yagatsinze kuri 34-27 ya Miami Heat. Agace ka kane New York Knicks yagatakaje kuri 28-29 ya Miami Heat. Umukino muri rusange warangiye New York Knicks ariyo itsinze umukino. Ibi yabikoze ku manota 112-103.

Abakinnyi bari babaje mu kibuga ku ruhande rwa New York Knicks ni Barrett, Randale, Robinson, Grimes ndetse na Brunson. Ku ruhande rwa Miami Heat ni Love, Adebayo, Butler, Strus ndetse na Vicent.

Udi mukino ni uwahuje ikipe ya Golden State Warriors na Los Angeles Lakers. Uyu mukino wari injyanamuntu kuberako wari wahuje ibihangage bibiri mu mukino Wa Basketball. Stefen Curry na Lebron James ni nk’uko twavuga Messi na Ronaldo mu mupira w’amaguru.

Godnen State Warriors yatsinze Los Angeles Lakers

Agace ka mbere k’uyu mukino karangiye Golden State Warriors ifite 32 kuri 28 ya Los Angeles Lakers. Agace ka kabiri karangiye Golden State Warriors ifite 38 kuri 31 ya Los Angeles Lakers. Agace ka gatatu karangiye Golden State Warriors na Los Angeles Lakers zikanganyije 23. 

Agace ka kane karangiye Golden State Warriors ifite 28 kuri 24 ya Los Angeles Lakers. Uyu mukino warangiye ari 121 ya Golden State Warriors kuri 106 ya Los Angeles Lakers.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Golden State Warriors ni Payton, Wiggins, green, Tompson ndetse na kabuhariwe Stephen Curry. Ku ruhande rwa Los Angeles Lakers, abakinnyi babanje mu kibuga ni Vanderbit, Davis, Reaves , Russell ndetse na kabuhariwe Leblon James.

Si ugukunda umukino gusa, H.E Kagame anakina Basketball. Aha ari kunyuza agapira mu maguru

Perezida Kagame yagaragaje ko ashyigikiye Golden State Warriors

Gordon State Warriors yatsinze Los Angeles Lakers

Perezida Kagame si Basketball gusa akina, aha yari arimo gukina Tennis



Perezida Kagame kandi yagaragaje ko n'umupira w'amaguru awushoboye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND