Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto uri mu mwaka wa kabiri yambaye ikamba, akomeje kugira igikundiro cyo hejuru gishimangirwa n’ubwiyongere bw’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Ubu yongeye kwiyereka abakunzi be mu byishimo byinshi.
Abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro
nyarwanda by’umwihariko ishingiye ku bwiza, bahora bategerezanije amatsiko
ubutumwa n’ibikorwa bya Miss Muheto anyuza ku mbuga nkoranyambaga cyangwa
byasohotse mu bitangazamakuru.
Uyu mukobwa wemejwe n'Akanama
nkemurampaka ka Miss Rwanda ko afite ubwiza, ubuhanga n’umuco bisumba iby’abandi, aherutse guca agahigo ku rubuga rwa Instagram yuzuza ibihumbi 100
by'abamkurikira umunsi ku wundi.
Miss Muheto yari amaze iminsi myinshi nta butumwa bwihariye asangiza abamukurikira dore ko ubwo
yaherukaga butari bucye ari ubwo kwamamaza. Ubu, yashyize hanze amafoto meza.
Ni amafoto arimo imugaragaza
yicaye mu modoka yegukanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ari nayo akoresha
mu bikorwa bye bitandukanye kugeza ubu.
Yari yambaye ikanzu nziza yo
mu ibara ry’umukara, umusatsi usokoje neza, ikirenze kuri ibyo anamwenyura mu
nseko ye itagira uko isa irushaho gutuma ubwiza bwe bwiharira.
Yafotowe n'umwe mu bakobwa bamaze gushinga imizi mu gufata amafoto witwa Promesse Kamanda.
Abakurikira uyu mukobwa babonye ubwo butumwa, bamutatse ubwiza banamusuhuza cyane bamubwira ko bamukunda kandi bari bamukumbuye.
TANGA IGITECYEREZO