Ubwo hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri y’abaguye mu biza byatewe n’imvura mu Karere ka Rubavu, bamwe mu baturage babuze ababo bagaragaje ko bababajwe no kuba batarabona ababo ngo babasezereho banabashyingure mu cyubahiro.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Gicurasi 2023 mu karere ka Rubavu habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 13 y’abapfuye bazize ibiza byagwiririye u Rwanda.
Ni umuhango wayobowe na Minisitiri
w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wifatanyije n’ababuriye ababo muri iyi nkubiri ya
Sebeya ndetse n’imvura idasanzwe byibasiye Rubavu n’ahandi mu Rwanda.
Minisitiri w'Intebe yabwiye abaturage ko Leta iri kumwe nabo kandi ko ikomeza kubaha ubufasha
bwose bakenera dore ko bamaze kwegeranywa hamwe.
Umubyeyi waganiriye n’itangazamakuru, n’agahinda kenshi yagize ati: ”Njye nabuze abana babiri ariko kugeza ubu habonetse umwe, undi ntabwo yari yaboneka.
Nakoze uko
nshoboye ndetse n’abashinzwe umutekano turamubura. Ndabasabye nukuri nimufashe
munshakire umwana wanjye nawe menye ko mushyinguye mu mahoro.
Nabuze abana
beza banyubahaga buri wese yabatangira ubuhamya pe bari abana beza kandi
bankundaga cyane (yari afite agahinda kenshi)".
Mu gusubiza
aba baturage, Dr. Edouard Ngirente, yabahumurije ababwira ko u Rwanda
rutazahwema kubafasha no kubaha iby’ibanze bazakenera.
Ati: ”Umukuru
w’igihugu ari kumwe na mwe, niyo mpamvu yantumye kugira ngo dukomeze kubafata mu
mugongo. Yantumye ngo mukomeze mwihangane kandi Leta irabafasha uko ishoboye
kose".
"Turashyinguye
abagiye, ariko n’abasigaye turabafasha, tubavuze, tubashakire imibereho kandi
mwabonye ko abayobozi bose kuva mu nzego z'ibanze bose bari hano ndetse n’abashinzwe
umutekano kugira ngo dukomeze kubafata mu mugongo”.
Yabanje kubura umubiri w'umwana we habaho kuwushaka
U Rwanda rwabuze
abantu 130 baguye muri ibi biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuw Kabiri rishyira kuwa Gatatu w'iki cyumweru. Abantu 13 bashyinguwe ku irimbi rya Rubavu, riherereye
mu Murenge wa Rugerero.
Uretse mu Karere ka Rubavu, Minisitiri w'Intebe yasuye n’abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bahuye n’ibiza by’imvura bakabura ibyabo aho yasabye abaturage bo muri aka Karere batuye mu manegeka kuhava bakajya gutura ahantu heza.
Minisitiri Dr. Edouard Ngirente yafashe mu mugongo ababuze ababo
Byari agahinda kenshi mu gushyingura abahitanywe n'Ibiza
AMAFOTO: Kwizera Jean de Dieu - Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO