Mu nama yahuje abaminisitiri, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, yagaragaje imikino u Rwanda rwitegura kwakira ndetse n'indi izabera hanze.
Kuri
uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023 hateranye Inama yahuje Abaminisitiri
batandukanye, aho bagarukaga ku bikorwa n'amakuru agezweho mu nzego babereye
abayobozi. Ku ruhande rwa Minisiteri ya Siporo, Minisitiri Aurore Mimosa
Munyangaju yagaragaje ibikorwa bya siporo u Rwanda rwitegura kwakira, ndetse
n'ibindi bizabera hanze.
Muri
ibi bikorwa, harimo imikino yo kwibuka izaba kuva tariki 15 Mata kugera
muri Kamena uyu mwaka.
Byagaragajwe ko kandi ikipe y'igihugu y'abangamvu batarengeje imyaka 17 mu mukino wa
Handball, kuva tariki 24 kugera tariki 30 Mata, bazitabira imikino ya IHF
Trophy Zone V izabera muri Tanzania mu mujyi wa Dar-es-Salaam.
Ikipe
y'igihugu y'umukino wa Tennis mu batarengeje imyaka U16 izitabira imikino ya
the ITF/CAT African Junior Championship, izabera muri Algeria kuva tariki 25
kugera 29 Mata.
Kuva
tariki 21 kugera tariki 27 Gicurasi, u Rwanda ruzakira imikino ya nyuma ya
African League izabera muri BK Arena.
Iyi
gahunda bigaragara ko ari imikino itarenze muri Gicurasi, bivuze ko indi mikino
iteganyijwe kuba nyuma yaho naho ishobora kuzasohoka mu yindi myanzuro y'Inama
y'Abaminisitiri itaha.
TANGA IGITECYEREZO